Abagore n’abagabo bo mu murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma batagira uruhare mu kunga abafitanye amakimbirane ahubwo bagahora mu magambo atari meza ku ngo zashakanye, bagaragajwe nk’abatuma ibibazo biri mu miryango bidakemuka kugeza n’aho bamwe bicana.
Ni ibyatangarijwe mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Kanama mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mugesera.
Ni nteko yaranzwe no kugaragaza ingaruka z’amakimbirane n’ikiyatera hagamijwe gufata ingamba zo kuyakumira hakiri kare, dore ko muri aka Kagari mu mudugudu wa Nyamabuye haherutse kwicirwa umugore witwa Ikitegetse Angeline bitewe n’amakimbirane bari bafitanye n’umugabo we.
Mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere(RGB)muri 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu, muri 2018 bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha mu Karere ka Ngoma, Intijumurerwa Carmel, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango asigaye atizwa umurindi n’abaturanyi.
Yakomeje agira ati: “Amakimbirane arahari ntashobora kubura ariko mutangire mwige uko twayasohokamo dufate ingamba. Dufite abantu benshi bashobora kudufasha Nshuti z’umuryango, abayobozi bo mu nzego z’ibanze ba midugudu, murakora iki mwavuye mu tu nyungu murimo mu gafasha umuryango gukemura utubazo turimo ko icyo bibyara ari kuriya twabonye muri Mugesera, hari abashyize imbere ubushoreke, abagabo n’abagore bari gusenya ingo z’abandi barahari nyabuneka nimwumve ko ibyo murimo ntaho bibaganisha.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, SP Gashayija Benjamin, yagiriye abaturage inama yo kutarebera bagenzi babo kugeza n’ubwo bamwe bicana kuko bituma umutekano ubangamiwe n’amakimbirane.
Yagize ati: “Nimubona hari umuryango utabanye neza mujye mumenya ko mugenzi wawe watewe nawe uba watewe, ntimukarebere abavandimwe, abaturanyi bahura n’ibibazo kugeza ubwo havukamo ibyabaye ruguru aha ngaha[…] Nutekereza ko gukemura amakimbirane ari ukwica uwo mwashakanye nawe ntabwo uzabibamo kuko twebwe ku mutekano ntabwo duhendahenda cyangwa ngo tugoragoze, turifuza umuryango Nyarwanda utekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abitabiriye inteko kwirinda amakimbirane kuko atera ingaruka zitandukanye ku mibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Hari umuryango twasanze hano imbere yacu ufite amakimbirane n’abandi babana na yo, icyo twabasaba ni uko igihe byanze aho kugira ngo bigere ku bwicanyi mwajya muhagarika isezerano umwe agaca inzira ye n’undi akanyura ahe, twumva ko hirya no hino hashobora no kwihishamo no gupfa imitungo buriya harimo uburyo bitatu bwo gusezerana mushobora kwibanira mwaravanguye burundi kandi mu kabana.”
Akomeza agira ati: “Mukanguke ndabona iterambere rimeze nabi riri kuza ryihuta abantu bari kurushaho gukunda ibintu, ntibibuka ko uvukije undi ubuzima icyaha kikamufata n’ubundi bya bindi akatirwa burundu ntaba akibibayeno ahubwo biribwa n’abatarabiruhiye, harimo n’abaguteranya basigara babigabana wowe udahari; icyo kintu umuryango Nyarwanda cyane Abanyamugesera tukirinde.”
Abaturage bitabiriye iyi nteko bagaragaje ko akenshi amakimbirane aterwa n’ibintu birimo ubusinzi, ubushoreke, gukunda imitungo, ubusambanyi ndetse n’abaturanyi batagira uruhare mu kunga imiryango yatangiye gushwana.
Umwe muri bo ni Hakizimana Didas wagize ati: “Muri uyu murenge amakimbirane aturuka ku mitungo abantu batari kumvikanaho, urasanga murugo afite nk’undi mugabo uri kumubwira ngo namara kugabana ndahita ngushaka; undi yakumva yuko agiye kugurisha ukabona wa wundi bagatangira kubana batana batandukana. Icyo dusaba inzego z’ubuyobozi ni uko zajya zimenya ikibazo zikagikemura byihuse kuko nuriya wishwe abayobozi bari basanzwe babizi.”
Raporo ya RIB igaragaza ko mu myaka ine ishize ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryagiye ryiyongera hagendewe ku mibare y’ibirego yakiriye aho mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 RIB yakiriye ibirego 3807 mu gihe uwa 2019/20 yakiriye ibirego 5623 naho mu mwaka wa 2020/21 ibirego byakiriwe na RIB byari 7075 mu Rwanda.
RIB igaragaza ko muri rusange ihohoterwa ribabaza umutima riza imbere aho riri ku kigero cya 55,7% muri iyo myaka. Ni mu gihe irikomeretsa umubiri ari 20,1%, naho irishingiye ku mutungo ari 10,9%.







