MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Litiro 450 z’inzoga y’inkorano izwi nka ‘Karahiye’ zamenwe

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
23/08/2023

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga uherereye mu Karere ka Nyagatare, bufatanyije n’inzego z’umutekano, imbere y’abaturage bahameneye litiro 450 z’inzoga y’inkorano itemewe yitwa Karahiye, izwiho kwangiza ubuzima bw’abayinywa.

Ubuyobozi buvuga ko karahiye ari inzoga yengwa hifashishijwe agatobe gakeya k’ibitoki ubundi bakavangwamo ibindi bintu bitazwi bishobora kwangiza ubuzima bw’uyinyweye.

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko abanyoye iyi nzoga bagaragarwaho n’urugomo rukabije kubera ibyo iyi nzoga ikozwemo.

Murwanashyaka Moses avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikomeje kwangiza urubyiruko ndetse ko bituma ntacyo bakora.

Yagize ati”inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bishajije urubyiruko kuko bituma ntacyo twikorera, turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudufasha bakabirwanya naho ubundi bishajije urubyiruko”

Umubyeyi witwa Mukarugwiza Speciose we avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikomeje kongera urugomo kuko umuntu muhura yasinze akagukubita ntakuvuze kandi wowe utananywa inzoga.

Yagize ati” urugomo rukomeje kwiyongera urahura n’umuntu yasinze akagukubita ntakuvuze kandi wowe utananywa bikakuyobera”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony yasabye abaturage gutandukana no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga z’inkorano kuko byangiza ubuzima bwabo, yavuze ko banashyize imbaraga mu kubirwanya.

Yagize ati” ububi bw’ibiyobyabwenge mwese murabizi, ababinyweye barangwa n’urugomo, inzoga z’inkorano zitemewe zo abazinyweye usanga ubuzima bwabo buri mukaga, kubera ibizikorwamo biba bitujuje ubuziranenge, ugasanga babyimbye amatama, amaguru no kurwara umwijima, niyo mpamvu twahagurukiye kubirwanya”

Umurenge wa Rwimiyaga ukomeje kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, aho wanashyizeho imboni ku mupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Tanzaniya mu rwego rwo gukumira  ibiyobyabwenge na magendu byakwinjira mu gihugu. Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’uyu murenge bukomeje kwigisha abaturage kubyirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya inzoga zitemewe

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Urubyiruko rwanenzwe gusuzugura akazi gaciriritse

Ngoma: Urubyiruko rwanenzwe gusuzugura akazi gaciriritse

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU