Abantu barenga 30 bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Nyiranduhura Pelagie basengera hamwe mu buryo buhabanye n’amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Coronavirus, i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Baguwe gitumo mu igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’inzego z’umutekano mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020 no mugitondo cy’uyu munsi, aho amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza ko uru rugo rwa Nyiranduhura ruri mu Kagari ka Rwintashya, Umudugudu wa Rwimpongo II rwari rusa n’urusanzwe rusengerwamo rwihishwa.
Abafashwe biganjemo urubyiruko, uretse kuba basengaga mu buryo buhabanye n’amabwiriza n’ingamba byashyizweho mu kwirinda Covid-19, bari bacucitse, harimo abatambaye agapfukamunwa kandi bari gusengera ahatemewe; bari baturutse mu bice bitandukanye by’imirenge ya Mugesera, Rurenge na Rukumberi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Ibirasirazuba CIP Hamduni Twizeyimana yabwiye MUHAZIYACU ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazakomeza gufatwa, kwigishwa no guhanwa.
Ati: “Abo bantu bafashwe bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nyiranduhura Pelagie i Rukumberi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, rwose ibyo bakora ntabwo byemewe, gusengera mu rugo rw’abantu bihabanye n’amabwiriza. Ni yo mpamvu bafashwe bagirwa inama ariko nyir’urugo acibwa n’ amande.”
Yakomeje agira ati: “Abandi bigishijwe, bararekurwa, bagirwa inama ko ibyo bakora atari byo, ahubwo bakwiye gusengera mu nsengero zemewe kandi zahawe uburenganzira,… ubutumwa dutanga ni uko abantu bose bakwiye kubahiriza amabwiriza nk’uko aba yasohotse, abibeshya ko nk’inzego z’umutekano twaba twaradohotse mu bugenzuzi kwaba ari ukwibeshya cyane; n’abatekereza kutubahiriza amabwiriza bakwiye kubireka.”
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko muri abo bantu bafatiwe i Rukumberi mu bikorwa byo gusenga mu buryo butemewe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ni uko harimo umwangavu w’imyaka 16 bivugwa ko atwite inda y’amezi atatu ngo wari wazanywe muri urwo rugo abantu bita ko ari mu cyumba cy’amasengesho, ngo kugira ngo ‘abanyamasengesho bamusengere kubw’icyo kibazo’.






