Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma basabwe n’ubuyobozi kugira uruhare mu guharanira gushaka umuti w’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda nk’inda ziterwa abangavu, isuku nke, igwingira n’ibindi, birinda kuba ntibindeba no kugira uwo bahishira; ahubwo bagatanga amakuru ku gihe.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru,mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyamuryango, umusingi w’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza”
Yari yahuje abanyamuryango b’inzego zitandukanye z’umuryango mu karere, guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, bafatanyije n’abayobozi mu byiciro byihariye barebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe n’ahakwiye gushyirwa imbaraga.
Abanyamuryango bashishikarijwe gukomera ku ndangagaciro z’umuryango, gushyira umuturage ku isonga, no gushyira mu bikorwa Manifesto y’Umuryango.
Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque abajijwe ku cyakorwa ngo ibibazo bigihari nk’isuku nke, inda ziterwa abangavu bikemuke, yasabye abanyamuryango kubirwanya no gutanga amakuru.
Yagize ati “Ibyo twaganiriyeho, uko dukomeza kuganiraho, n’ibyo twaganiriye mu nteko zitandukanye, ni ukwirinda kugira uwo bahishira, ni ukwirinda kubona ibitagenda mu Mudugudu ngo hanyuma bavuge ngo biriya ntibindeba.”
Akomeza agira ati : Kwirinda ntibindeba kuko umuryango FPR Inkotanyi ni ukuvugisha ukuri ariko no kurinda ko hari icyo wabona kitagenda ngo ugihishyire kandi gishobora kugira ingaruka ku muryango mugari Nyarwanda.”
Umunyamuryango wo mu Murenge wa Jarama witwa Kizambayire Angelique yavuze ko iyi nteko ibasigiye umukoro.
Ati: “Nyuma yo gusanga dufite amakimbirane mu muryango cyane aterwa n’ubusinzi ibiyobyabwenge no kutumvikana hagati y’abashakanye, turahagurutse kugira ngo abavandimwe cyangwa abaturanyi bacu tubegereze ingo z’intangarugero zifite imibanire myiza kugira ngo babigireho nabo bagire umuryango muzima utekanye, n’iterambere rikomeze kugenda neza.”
Mugenzi we witwa Nkurunziza Jean Claude, ati: “Tugiye gufashe abaturage ku buryo bagomba kurwanya igwingira birimo gufata indyo yuzuye bitari ku mwana gusa ahubwo n’ababyeyi kuko hari igihe rituruka kuba umwana arimo afata ibidakwiriye ku mubyeyi.”
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yavuze ko kugira ngo ibikorwa biri muri manifesto bigerweho, bisaba gukora cyane, asaba abanyamuryango kumanuka bakegera abo bayobora, bagaharanira impinduka ya buri muturage
Yagize ati: “Tumanuke gikotanyi, tumanuke tuvuga duti iyo tuvuga ngo uyu mwanda si uw’i Rwanda, iri gwingira si iry’u Rwanda nk’abanyamuryango uruhare rwanjye ni uruhe, ni ukwitura Igihugu noneho unabikore udasiganye na mugenzi wawe.”











