Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, igaragaza ko ibyanya bigega by’ibiribwa (Food Basket Sites-FOBASI) byitezweho kuzamura umusaruro w’u Rwanda by’umwihariko ku bihingwa ngandurarugo, aho umusaruro uzajya wiyongeraho 6% buri mwaka; ikintu kizatuma abaturage bihaza mu biribwa.
Ibyo kongera umusaruro w’ubuhinzi byagarutsweho na Dr. Telephore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, gitambuka ku maradiyo atandukanye, aho yagaragaje ko ibyanya bigega biri kwitabwaho, abahinzi bigishwa guhinga bakabona umusaruro uhagije kandi ku buso buto, ku buryo bizatuma ibikomoka ku buhinzi byiyongera.
Impamvu y’ibyanya bigega, Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, agaragaza ko abaturage b’u Rwanda biyongera ariko ko ubutaka butiyongera, yagaragaje ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050, abaturage b’u Rwanda bazaba bakabakaba hafi miliyoni 24, hafi ubwikube kabiri bw’abariho ubu, kandi ko icyo gihe ubutaka bwo buzaba butiyongereye ko ahubwo hakwiye gushakwa ubuyo ki umusaruro uboneka ubu ukwiye kongerwa, nguyko uko ibyanya bigega by’ibiribwa byatekerejwe, bitangira no gushyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu, hirya no hino mu Gihugu ubutaka bwahurijwe hamwe muri gahunda y’ibyanya bigega yaguye yo guhuza ubutaka bugera kuri hegitari ibihumbi 600 aho bwitezweho kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ku kigero cya 6% nibura buri mwaka.
Iyi Minisiteri ikomeza igaragaza ko 70% by’abahinzi mu Rwanda bamaze kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2026B aho bamaze gutera imbuto, byitezwe ko iki cyumweru kizarangira nibura abarenga 80% nabo bamaze gushyira imbuto mu butaka.
Abigarukaho Minisitiri Dr. Ndabamenye yagize ati: “Iki gihembwe habayeho gutinda kw’imvura ariko nyuma yaje kuboneka ku buryo umusaruro uzaba mwinshi ugereranyije n’umwaka ushize cyane cyane ku bigori, kuko imvura yabonetse, ubu ibintu bihagaze neza kugeza ubu 70% by’abahinzi bamaze gutera; icyumweru gitaha bazaba bageze kuri 80% ku buryo bizagenda neza.”
Agaruka ku byanya bigega, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yagaragaje ko kugeza ubu umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wazamutse cyane cyane mu gihembwe cya Gatatu cy’ihinga cy’umwaka wa 2024-2025, ariko ko ibiribwa by’Abanyarwanda bakenera cyane byo byazamutseho 4%, yemeza ko umusaruro muri rusange wo wazamutseho 10% habariwemo n’ibyoherezwa mu mahanga. Ashimangira ko ikizazamura umubare w’ibyo Abanyarwanda bacyenera harimo n’ibyanya bigega.
Yagize ati: “Ibyanya bigega ni gahunda yashingiwe ku mpamvu za gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, iyo tubirebye tubona ko aho tujya bisaba ko tuba dufite abahinzi bahinga kinyamwuga, dufite intego ko tuzongera 6% buri mwaka. Ubu 10% ni ibijya mu mahanga, 35% ni umusaruro w’amafi, ubworozi ni 6%, ibishyimbo, ibigori, ibijumba ni 4% byazamutseho.”
“Kugira ngo bizamuke hari ikigomba guhinduka no gukorwa, ariyo mpamvu twatekereje FOBASI, twaratekereje turavuga ngo hari icyo twanoza kuri biriya bihingwa ngandurarugo, dushaka kongera umusaruro kuri hegitari, twasanze icyakorwa ari uko hanozwa gahunda y’imikoreshereze twari dufite, harimo guhuza ubutaka, aho byazamutse haba mu nyongeramusaruro, gukoresha imashini,…”
Akomeza agaragaza ko ibi byose bizagerwaho habayeho gucyemura ibibazo by’abahinzi bahura nabyo, harimo kubura imbuto n’ifumbire ihagije kandi ikabonekera ku gihe.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza mu Rwanda kuri hegitari imwe y’ibigori heraho toni ebyiri, kandi ko intego ari ukongera uyu musaruro ku buryo zizagera kuri toni umunani kugera ku icumi kuri hegitari imwe.







