MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rumwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
23/01/2021

Abantu 16 bafatiwe i Gashanda, mu Karere ka Ngoma mu rugo kwa Shirimpaka Jean Bosco  begeranye bari gusenga i saa sita z’amanywa, bishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirusi-COVID-19.

Bafashwe  kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Mutarama 2021,  mu Kagari  Mutsindo, Umudugudu wa Cyanama, muri gahunda y’ubugenzuzi bw’uko amabwiriza yo kwirinda Covid19 yubahirizwa ikomeje gukorwa n’Ubuyobozi n’inzego z’umutekano..

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue, yabwiye MUHAZIYACU  uko byagenze.

Ati: “Twabasanze barimo gusengera kwa Shirimpaka  Jean Bosco w’imyaka 60, uyu yari yarigeze kuba Umudivantisite ariko aza kwiyomora kuri iryo torero,  basa n’abakora iryabo ritari ryemerwa, we n’abo bari bari kumwe rero barimo abagabo n’abagore 11 n’abana 5 bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, ni yo mpamvu twabafashe tubegeza ku murenge, kugira ngo tubigishe ariko bacibwe n’amande ateganwa n’amabwiriza y’inama njyanama.”

Ubuyobozi bugaragaza ko amande yagenwe mu Karere ka Ngoma ari uko nyir’urugo rwahinduwe urusengero kandi bitemewe  ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe buri  muntu  wafashwe yaje kuhasengera acibwa ibihumbi bibiri.

Mu butumwa Gitifu Buhiga, atanga agira iti: “Turasaba abaturage kwirinda icyorezo cya Covid19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho. Kurenga ku mabwiriza ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga. Inama ntizemewe, insengero zirafunzwe, ntabwo gusenga bibujijwe ariko buri muntu  yasengera iwe, mu cyumba cye; ntabwo ari byo kujya guhurira ahantu hamwe kuko byatiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya  Covid19.”

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iherutse guterana tariki 18 Mutarama 2021, mu mabwiriza mashya yashizweho, arimo n’irivuga ko insengero zose zifunzwe mu rwego rwo kwirinda Covid19.

Mu minsi ishize mu Karere ka Ngoma  mu  Murenge wa Rukumberi n’ubundi hari abantu basaga 30 hafashwe bari gusengera mu rugo rw’umuntu mu buryo butemewe kandi bacucitse.

Inzego z’Ubuyobozi n’iz’umutekano zivuga ko zizakomeza kugenzura ko amabwiriza  yose ashyirwaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Covid19  yubahirizwa, no guhana abayarengaho  hakurikijwe amande n’ibihano byagiye bishyirwaho n’inzego zibifitiye ububasha.

Kuva tariki 16 kugeza ejo hashize tariki 22 Mutarama 2021, imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima igaragagaza ko mu Karere ka Ngoma  muri iyo minsi itandatu  abanduye Covid-19 ari 161.

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026
Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka
Amatora

Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka

24/10/2026
Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya
Amatora

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya

24/10/2026
Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko abari muri VUP baharanira kuva mu cyiciro cy’abakene

Uko abari muri VUP baharanira kuva mu cyiciro cy’abakene

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU