MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abana bafite ibibazo by’imirire mibi bariyongera aho kugabanuka

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
11/01/2020
Abagize inzego z'umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bafashe umwanya wo kuganira ku bibazo bikigaragara bibangamiye abanyamuryango n'uko byakemuka (Ifoto:  Manishimwe N)

Abagize inzego z'umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bafashe umwanya wo kuganira ku bibazo bikigaragara bibangamiye abanyamuryango n'uko byakemuka (Ifoto: Manishimwe N)

Ikibazo cy’abana  basaga 200 bafite ibibazo by’imirire mibi  n’imiryango 70 itagira ubwiherero na mba, biri mu byafashe umwanya munini mu nama y’abagize inzego z’Umuryango  FPR Inkotanyi  bo mu Karere ka Ngoma.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki wa 11 Mutarama 2020 mu Murenge wa Kibungo, yari igamije ko barebera hamwe aho ibyo bari biyemeje kugeraho mu mezi y’Ukuboza 2019, na Mutarama 2020 bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Mu kugaragaza ibipimo  Akarere ka Ngoma kariho  mu gukemura ibibazo bibangimiye imibereho myiza y’ abaturage kuva muri 2017,  hari ibyagaragaye ko byakemutse n’ibigihangayikishije.

Mu mibare igaragazwa  harimo  abatari bafite ubwiherero na mba muri 2017 bari  imiryango 3, 283, kugeza mu ntangiro za Mutarama 2020 hakaba hasigaye imiryango 73 , ariko ngo muri yo imiryango 41 ikaba imaze  kubusakarirwa.

Abana bafite ibibazo by’ imirire mibi bariyongera

Umunyamurango Dukuzimana Marie Alice yagaragaje ko ibipimo bigaragaza ko kugeza ku tariki ya 10 Mutarama 2020 muri Ngoma hari abana bari mu mirire  mibi ikabije (mu ibara ry’umutuku) 35, n’abari mu mirire mibi 187 (bari mu muhondo).

Ni ibipimo byagarutsweho hibazwa impamvu   abana bagira ibibazo by’ imirire mibi biyongera aho kugabanyuka,  kuko  hagaragajwe ko  abari bafite  imirire mibi  mu mpera z’Ugushyingo 2019  bari abana  207.

Mu gihe gito cyo kuva mu Ugushyingo kugeza  ku tariki  ya 10 Mutarama 2020, hakaba hariyongereyeho  abana bashya  barwaye  imirire mibi 93,  abakize imirire  muri icyo gihe  bo ngo ni 78.

Ni ibipimo byumvikanisha ko abana bajya mu mirire mibi biyongera kurusha abakira.

Mu mpera za 2018-2019, Akarere ka Ngoma kagaragazaga ko abana bari munsi y’imyaka itanu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi  batagera ku 150.

Komiseri w’imibereho myiza Kirenga Providence, yavuze ko bibabaje kuba hakigaragara imiryango itagira ubwiherero  n’abana bafite ibibazo by’imirire mibi (Ifoto: Manishimwe N)

Komiseri w’imibereho myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma Kirenga Providence, yavuze ko bibabaje kuba hakigaragara  imiryango itagira ubwiherero na mba n’abana barwaye imirire mibi.

Ati: “Uyu munsi turi muri 2020 rwose ntabwo byari bikwiye ko hagaragara  abantu bakituma ku gasozi,…badafite ubwihero na mba,  yewe n’icy’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa cyagombye kuba cyararangiye rwose.”

Yongeyeho ati: “Ku bijyanye n’imirire mibi , turagabanya ikibazo ariko  bigaragara ko  abashya biyongera buri munsi, ari bo benshi. Bivuze ngo dukemura ikibazo tutarebye impamvu;  Dusesenguye impamvu neza kiriya kibazo twakivanaho.”

Umunyamuryango Nsabimana  Jean Bosco wo mu Murenge wa Mugesera yavuze ko hari aho abona ikibazo gishingiye.

Ati: “Uturima tw’igikoni twacitse intege, ariko dukwiye dushyiramo imbaraga. Ikindi ni uko akenshi twasanze igituma abana  bajya mu mirire mibi  atari  ubukene,  ahubwo ari ikijyanye n’imyumvire mibi.”

Umunyamuryango Muteteri Genevieve we yavuze ko hakenewe ubukangurambaga.

Ati: “Ni ikibazo kigaragara no mu ngo zitwa ko zikomeye usanga umwana bamusigira umukozi, umukozi na we ntamwiteho uko bikwiye.  Numva imbaraga zashyirwa mu bukangurambaga, ababyeyi bakamenya ngo umwana arya amasaha angahe, akaryama amasaha angahe, agaburirwa iki?”

Mapambano Cyriaque Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma avuga ko guhindura imikorere y’inzego z’umuryango mu midugudu n’utugari bizakemura ibibazo bikigaragara (Ifoto: Manishimwe N)

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye  muhaziyacu.rw  ko ibibazo byose bikigaragara bigomba  gukemurwa vuba habayeho  guhindura imikorere, kuko  ‘Ibitekerezo byose byatanzwe biragaragaza ko hari ahabayeho kudohoka kw’inzego,  k’umuryango’.

Yakomeje agira ati: “Ikibazo cy’ubushobozi si cyo kiri imbere, ushobora kuvuga ngo ku kibazo cya Bwaki ntiwarya imboga zonyine, ariko se ubwiherero koko?  Twageze n’aho kuvuga ngo bwubake,  Leta baguhe amabati, ariko umuntu akananirwa kubuzamura, … Ibyo  birahindurwa no guhindura imikorere y’umuryango mu mudugudu n’akagari.”

Abagize inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi kandi biyemeje gushyira imbaraga muri gahunda za  Nkwiture iki Rwanda, Amasibo, Wirusenya Turahari, n’izindi zakomotse mu Karere ka Ngoma, mu gukemura ibibazo bikiragara  nk’ibibangamiye imibereho n’iterambere by’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba haciye agahigo ko gutoranywamo abakobwa benshi bazitabira Miss Rwanda

Iburasirazuba haciye agahigo ko gutoranywamo abakobwa benshi bazitabira Miss Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU