Ikibazo cy’abana basaga 200 bafite ibibazo by’imirire mibi n’imiryango 70 itagira ubwiherero na mba, biri mu byafashe umwanya munini mu nama y’abagize inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Ngoma.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki wa 11 Mutarama 2020 mu Murenge wa Kibungo, yari igamije ko barebera hamwe aho ibyo bari biyemeje kugeraho mu mezi y’Ukuboza 2019, na Mutarama 2020 bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Mu kugaragaza ibipimo Akarere ka Ngoma kariho mu gukemura ibibazo bibangimiye imibereho myiza y’ abaturage kuva muri 2017, hari ibyagaragaye ko byakemutse n’ibigihangayikishije.
Mu mibare igaragazwa harimo abatari bafite ubwiherero na mba muri 2017 bari imiryango 3, 283, kugeza mu ntangiro za Mutarama 2020 hakaba hasigaye imiryango 73 , ariko ngo muri yo imiryango 41 ikaba imaze kubusakarirwa.
Abana bafite ibibazo by’ imirire mibi bariyongera
Umunyamurango Dukuzimana Marie Alice yagaragaje ko ibipimo bigaragaza ko kugeza ku tariki ya 10 Mutarama 2020 muri Ngoma hari abana bari mu mirire mibi ikabije (mu ibara ry’umutuku) 35, n’abari mu mirire mibi 187 (bari mu muhondo).
Ni ibipimo byagarutsweho hibazwa impamvu abana bagira ibibazo by’ imirire mibi biyongera aho kugabanyuka, kuko hagaragajwe ko abari bafite imirire mibi mu mpera z’Ugushyingo 2019 bari abana 207.
Mu gihe gito cyo kuva mu Ugushyingo kugeza ku tariki ya 10 Mutarama 2020, hakaba hariyongereyeho abana bashya barwaye imirire mibi 93, abakize imirire muri icyo gihe bo ngo ni 78.
Ni ibipimo byumvikanisha ko abana bajya mu mirire mibi biyongera kurusha abakira.
Mu mpera za 2018-2019, Akarere ka Ngoma kagaragazaga ko abana bari munsi y’imyaka itanu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi batagera ku 150.

Komiseri w’imibereho myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma Kirenga Providence, yavuze ko bibabaje kuba hakigaragara imiryango itagira ubwiherero na mba n’abana barwaye imirire mibi.
Ati: “Uyu munsi turi muri 2020 rwose ntabwo byari bikwiye ko hagaragara abantu bakituma ku gasozi,…badafite ubwihero na mba, yewe n’icy’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa cyagombye kuba cyararangiye rwose.”
Yongeyeho ati: “Ku bijyanye n’imirire mibi , turagabanya ikibazo ariko bigaragara ko abashya biyongera buri munsi, ari bo benshi. Bivuze ngo dukemura ikibazo tutarebye impamvu; Dusesenguye impamvu neza kiriya kibazo twakivanaho.”
Umunyamuryango Nsabimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Mugesera yavuze ko hari aho abona ikibazo gishingiye.
Ati: “Uturima tw’igikoni twacitse intege, ariko dukwiye dushyiramo imbaraga. Ikindi ni uko akenshi twasanze igituma abana bajya mu mirire mibi atari ubukene, ahubwo ari ikijyanye n’imyumvire mibi.”
Umunyamuryango Muteteri Genevieve we yavuze ko hakenewe ubukangurambaga.
Ati: “Ni ikibazo kigaragara no mu ngo zitwa ko zikomeye usanga umwana bamusigira umukozi, umukozi na we ntamwiteho uko bikwiye. Numva imbaraga zashyirwa mu bukangurambaga, ababyeyi bakamenya ngo umwana arya amasaha angahe, akaryama amasaha angahe, agaburirwa iki?”

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye muhaziyacu.rw ko ibibazo byose bikigaragara bigomba gukemurwa vuba habayeho guhindura imikorere, kuko ‘Ibitekerezo byose byatanzwe biragaragaza ko hari ahabayeho kudohoka kw’inzego, k’umuryango’.
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cy’ubushobozi si cyo kiri imbere, ushobora kuvuga ngo ku kibazo cya Bwaki ntiwarya imboga zonyine, ariko se ubwiherero koko? Twageze n’aho kuvuga ngo bwubake, Leta baguhe amabati, ariko umuntu akananirwa kubuzamura, … Ibyo birahindurwa no guhindura imikorere y’umuryango mu mudugudu n’akagari.”
Abagize inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi kandi biyemeje gushyira imbaraga muri gahunda za Nkwiture iki Rwanda, Amasibo, Wirusenya Turahari, n’izindi zakomotse mu Karere ka Ngoma, mu gukemura ibibazo bikiragara nk’ibibangamiye imibereho n’iterambere by’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange





