MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abagize urugaga rw’abagore bo muri FPR Inkotanyi basabwe kuba ‘nkore bandebereho’

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
01/03/2026

Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma basabwe kuba ‘nkore bandebereho’ mu gukemura ibibazo by’aho batuye birimo isuku nkeya, ibibangamiye imibereho y’abaturage nk’inzoga zitujuje ubuziranenge, n’ibindi.

Babisabwe tariki kuri iki cyumweru 01 Werurwe 2026, ubwo mu cyumba rusange cy’inama cy’ishuri rikuru rya RP Ngoma haberaga Inteko rusange y’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma.

Muri iyi nteko rusange harebewe hamwe ibikorwa byakozwe n’urugaga rw’abagore ndetse hatangwa n’ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi Utekanye.

Komiseri w’imiyoborere myiza mu rugaga rw’abagore mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Kabega Emeliene yasabye abagore kugira uruhare muri gahunda zinyuranye za Leta.

Kabega akomeza agira ati: “Dutekereze uburyo bushya wenda nk’ubwo twari dusanzwe dukoramo isuku dutekereze ibindi twashyiramo kandi buri wese abe ijisho rya mugenzi we. Ibi bikorwa tubikore tugamije impinduka zigaragarira amaso bya bishya ntibibe bishya ngo bishimwe hanyuma birangirane n’igihe runaka ahubwo abandi tubyigireho, natwe tube twagize ayo makuru tuyasangize abandi.”

Yasabye abagore ko muri gahunda y’ibikorwa bafite bashyiramo gahunda y’umugore mu cyerekezo 2050 kandi batibagiwe inshingano z’inyabutatu.

Yasobanuriye ko iyo bavuze inshingano z’inyabutatu baba bavuze inshingano z’urugo, inshingano z’ububyeyi n’inshingano z’iterambere ry’Umuryango n’igihugu. Kandi ko ari gahunda nziza ihita ikemura ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi bakumvikana neza umugabo n’umugore bakuzuzanya nta mpungenge.

Kabega yongeye abaha umukoro wo gukoresha neza Ikinyarwanda, isuku n’isukura no kwiyemeza indangagaciro y’ubunyangamugayo kugira ngo ibubakire icyizere ndetse ibabere igishoro

Yasoje agira ati “Mureke tube ba nkore bandebereho aho dutuye mu gukemura ibibazo by’aho dutuye, tugatanga serivise nziza kandi inoze ahantu hose, bya bindi bike bisigaye tuve hano twiyemeje kubigira byiza kurusha.”

Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yashimiye aba bagore ku bikorwa bitandukanye by’umuryango bagiramo uruhare.

Chairman Mapambano yavuze ko barimo gutakaza urubyiruko n’umuryango kubera imyitwarire y’abawugize, maze asaba ko hashyirwamo imbaraga.

Ati “Urubyiruko rurajya mu biyobyabwenge kandi turi ba mutima w’urugo, ntabwo dukuraho inshingano z’abagabo ariko tubanze dukore n’inshingano zacu, urebye uko duhanganye n’icyo kibazo n’ibibazo by’inzoga z’inkorano kandi abaducika ni abanyamuryango.”

Uhagarariye urugaga rw’abagore mu Karere ka Ngoma, Mukantagara Peace yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bukanguramabaga kugira ngo abagore barusheho kugira aho bivana nabo bigeza.

Kabega Emeliene, Komiseri w’imiyoborere myiza mu rugaga rw’abagore mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu
Abagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi basabwe kuba ‘nkore bandebereho’
Uhagarariye urugaga rw’abagore mu Karere ka Ngoma, Mukantagara Peace yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Umuganda usoza Gashyantare waranzwe no gusana imihanda no gutera ibiti

Bugesera: Umuganda usoza Gashyantare waranzwe no gusana imihanda no gutera ibiti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU