MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abafatanyabikorwa mu iterambere bagiriwe inama yo kwigiranaho

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/06/2023

Mu isozwa ry’imurikabikorwa ry’Akarere ka Ngoma, Perezida wa Njyanama y’aka karere Banamwana Bernard, yagiriye inama abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF Ngoma) kwigira kuri bagenzi babo bafite ibyo bagezeho bifitiye inyungu umuturage ndetse n’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2023 nibwo ryasojwe, nyuma y’iminsi itatu ribera muri gare ya Ngoma, aho ryitabiriwe n’abagera kuri 57, risozwa hatangwa ibihembo ku indashyikirwa zahize abandi mu isuzuma ryakozwe mu kureba abafatanyabikorwa bitwaye neza yaba aho bakorera ndetse no mu imurikabikorwa.

Umushinga Compassion International niwo wabaye uwa mbere, ukurikirwa na Water For People, Edeni yacu AEBR church iba iya gatatu, nk’imwe mu mishinga ihindura imbereho y’abaturage b’Akarere ka Ngoma.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard yashimiye urwego rwa JADF Ngoma kuba barateguye imurikabikorwa, anavuga rifitiye umumaro buri umwe.

Yakomeje agira ati: “Byashobokaga yuko buri mufatanyabikorwa agenda agakora ibye, akabyishimira ku giti cye naho yabikoreye ariko abandi ntibazamenye ngo ibyo bakora ni ibiki? Imurikabikorwa ni umwanya wo kugaragaza ibyo abantu bakora kandi bakabyishimira ariko na none ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bamwe bigire ku bandi.”

Banamwana yavuze ko imurikabikorwa rifasha abaturage ndetse rigafasha no mu iterambere ry’igihugu, ati: “Niba tuvuga umwumbati upima ibiro 63, tukavuga igitoki gikabakaba ibiro 100 n’ibindi bivuze yuko hari isomo dukuye muri iri murikabikorwa. Ni gikorwa rero cyo gushima cyo kwigiranaho kugira ngo buri muturage w’Akarere utekereje guhinga umwumbati agire intego yo kuzahinga nk’uriya kuko nibwo amajyambere azaza n’ibiribwa bigahenduka kandi uwahinze akabona amafaranga.”

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bavuga hari byinshi babonye batari basanzwe babona bumvaga bakumva bitabaho ariko bakaba babyiboneye amaso ku maso.

Tuyihanzamaso Claude ati: “Twabonye hano ibintu bitangaje, urebe nka kiriya gitoki ukuntu cyingana bitandukanye na bya bindi byacu duhinga ugasanga ntibikuze kubera kutamenya uko bikorwa, nkanjye binsigiye isomo kuko bansobanuriye uburyo bikorwa, ubu ngiye kuzajya mbikora ku buryo bizamfasha nkabona amafaranga nanjye nkakora ubuhinzi buneza imbere.”

Umuyobozi w’idini rya EPR mu Karere ka Ngoma, Pasiteri, Uwiragiye Assinapol, akaba ahagarariye umushinga washimiye nk’uwahize iyindi mu bikorwa bifasha abaturage, Compassion International yavuze ko bishimiye intambwe yatewe mu bikorwa bifasha umuturage no kwicyenura ubwabo.

Ati: “Intego yacu ni ukugobotora umwana mu ngobyi y’ubukene mu izina rya Yesu, ubwo rero ibintu dukesha kuba indashyikirwa ni uko compassion international ifasha imiryango itishoboye kuva mu bukene aho bibumbira mu matsinda y’iterambere bakigishwa kwizigamira kandi bagahabwa inkunga, bakorozwa amatungo ku buryo ubona ko bihindura imibereho yabo. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bw’Akarere mu iterambere bakora ndetse ukaba ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kwigiranaho kuko bifitiye inyungu buri wese.

Yagize ati: “Sinshidikanya ko wabaye umwanya mwiza kuri mwe wo kugaragaza abaturage ibyo mukora ndetse n’abashyitsi batugenderera kandi nkahamya neza ntashidikanya ko mwabonye umwanya wo kungurana ibitekerezo bigamije guteza imbere ibikorwa mukora, turabashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere kacu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.”

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abahinzi, aborozi, abatanga serivisi zitandukanye, haba mu bacuruzi bikorera, amabanki, ibigo bitegamiye kuri leta ariko bifatanya n’Akarere mu iterambere ry’ abaturage, ndetse n’abafite ubumuga berekanye ko begeze kure mu bikorwa bitandukanye bibakura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonangira Nathalie(Amafoto: Akarere ka Ngoma)
Banamwana Bernard, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma(Ibumoso) ashimira Murayire Protais Perezida wa JADF Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ifoto y’umunsi: Abageni n’ababaherekeje buhanya n’amaguru bajya gusezerana mu rusengero

Ifoto y’umunsi: Abageni n’ababaherekeje buhanya n’amaguru bajya gusezerana mu rusengero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU