Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma biyemeje kubakira imiryango iba mu nzu zigiye kuyigwaho 63 binyuze mu mikoranire bafatanyamo n’Akarere, abarimo nk’Abikorera(PSF) biyemeza gutanga amabati 100 azafasha kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Ibi babitangarije mu nteko rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF-Ngoma), yateranye kuri uyu wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, aho yari igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Muri iyi nteko rusange ya JADF, Akarere ka Ngoma kagaragarije abafatanyabikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere mu Karere izwi nka DDS y’imyaka itanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, agaragariza abafatanyabikorwa ko hari abaturage babayeho mu nzu zigiye kubagwaho; ibituma ibyo bakorerwa batabanje kubakirwa byose byaba bisa nk’aho ntacyo bibamariye ariyo mpamvu yabasabye uruhare rwabo.
Yagize ati: “Twebwe twatekereje ko nka JADF twabereka iki kintu kitari kirekire ni imiryango igeze kuri 63 iri hirya no hino mu Mirenge yacu twabonye ifite imibereho mibi, ifite amazu yenda kubagwaho kandi mu by’ukuri iyo usesenguye ubona ko muri uyu mwaka n’ubundi dufite izindi nzu twiyemeje turi kubaka ubwiherero n’ibindi.”
“Ariko ibi nibyo dufite ubungubu tubona ko n’abaturage dushobora kubabura bitewe n’ibihe by’imvura.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa bahise bemera umusanzu wabo kugira ngo aba baturage bave mu nzu zenda kubagwaho.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, yavuze ko basanzwe bagira uruhare mu kubakira abatishoboye anavuga ko bemeye amabati 100.
Ati: “Dusanzwe tugira uruhare cyane mu kubakira abatishoboye aho tugenda twubaka mu mirenge itandukanye,nubwo rero mu mazu yaragaragajwe nk’uko n’abandi bafatanyabikorwa benshi bazagira uruhare buri wese agakoraho, Nkatwe nka PSF ninayo mpamvu muri iyi nama dutanze n’andi mabati 100 yiyongera no ku yandi mazu tumaze kuzuza tugashyiramo n’ibikoresho.”
Akomeza agira ati: “Abikorera ni kimwe mubyo bumva, gushyigikira no gufata bagenzi babo kugira ngo babazamure cyane cyane mu kuzamura umuntu nuko n’ubuzima bwe bwibanze ubasha kuburebaho.”
Pasiteri Marizamunda Irakuzi Emmanuel, ni umushumba mu Itorero ADEPR akaba ayobora Paruwasi ya Nyamugari, yagize ati: “Nkatwe abayobozi b’amatorero biri mu bintu tuba tugomba kwitaho cyane kuko uriya mukirisitu tureberera ni n’umuturage w’Akarere ka Ngoma, numva rero ubufasha bwacu dukwiriye gushyiramo imbaraga nugufasha Akarere kugira ngo bariya baturage babonerwe amazu agaragara, asakaye neza, ahomye, akurungiye.”
Yasoje agira ati: “Umusanzu wacu uzibanda ku mabati ndetse n’imiganda kuko ntabwo ari bintu bigoye kuzana abantu bagakora umuganda inzu bakayihera hasi bakayizamura hanyuma tugashakisha uburyo n’amabati yaboneka, numva ziriya nzu 63 mu gihe gito twaba tuzirangije abafatanyabikorwa tubigize ibyacu.”
Akarere ka Ngoma ubwako gatenganya kubaka inzu z’abatishoboye 30 gusa 2 zarubatswe, hazasanwa inzu zimeze nka nyakatsi 34 gusa 7 zarasenywe, hazubakwa ubwiherero bw’abatishoboye 25, hasanwe ubugera kuri 128 aho 26 bwamaze gusanwa.











