MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abacururizaga hasi barishimira isoko bubakiwe rya miliyoni 42Frw

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
25/03/2024

Bamwe mu bagore bacururiza ahazwi nko mu Baha, mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma, bavuga ko isoko ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 42Frw rigiye kubafasha gucuruza batanyagirwa ndetse n’abaturage bakabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Hari abacuruzi n’abaturage babwiye MUHAZIYACU ko bagiraga imbogamizi z’ahantu bacururiza umusaruro wabo, ariko kuri ubu Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa babukiye isoko risakaye rifite imyanya 44 yo gukoreramo.

Ntirembere Jean Pierre, ati: “Icyo twashima cyane, urareba hano hasi habaga harimo ibijumba, ifu, amafi, ibintu byangirika nk’imyaka ariko kuba waba ucururiza ahantu hasakaye, igihe cy’imvura yagwa ntugire ikibazo ukaba wabasha gucuruza ibintu byawe numva ari kintu rizafasha;umuturage agacuruza nta kintu yikanga.”

Muteteri Vestine, ati: “Ubundi twahingaga imbuto n’imboga twabyeza tukabura ahantu tubicururiza kubera ko amasoko ari kure yacu, kugeza uno munsi turimo turacururuza hafi tukabona umusaruro uzagira icyo utugezaho; turishimye kuko iterambere twari dufite rigiye kwiyongera.”

Umuturage, Mukamazera Marie Gloriose, na we yagize ati: “Ubundi twahahiraga kure tukajya Gafunzo hariya Sake, ariko hano iyo umuntu ahinguye araza agacuruza, uhaha agahaha agataha hakiri kare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko iri soko ryubatswe binyuze mu bufatanye n’umufatanyabikorwa UN Family bamaze iminsi bakorana mu karere, cyane bagafasha koperative yitwa ‘Tuzamurane Kigoma’.

Yagize ati: “Harimo ahantu buhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, hanyuma nyuma yo kweza twari dufite ikibazo cy’uko imbuto n’imboga zera muri icyo cyanya cyuhira zitabona aho abantu bazisanga ngo bazigure. Ku bufatanye n’akarere twujuje isoko mwabonye ndetse twaganiriye uburyo rizaguka.”

Akomeza agira ati: “Harimo imyanya igera hafi 44 y’abantu bazacururizamo imboga. Urwo ruhererekane turimo guhuza kugira ngo duhurize ku bantu bamwe kubafasha kugira ngo umuntu ave mu kintu kimwe ajye mu kindi mu rwego rw’iterambere nibyo turimo gukorana n’abafatanyabikorwa.”

Mapamabano asobanura ko iri soko ryuzuye rifite agaciro ka Miliyoni 42Frw habarirwemo ibikorwa byo kuryubaka, ibikoresho n’ubutaka ryubatsweho.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage barakangurirwa kwita ku isuku yo mu kanwa

Kirehe: Abaturage barakangurirwa kwita ku isuku yo mu kanwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU