Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Brigadier General Nkubito Eugene yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kayonza kwirinda kurya ruswa, no kwita ku kurwanya akarengane mu bo bayobora,
Kuri uyu wa 04 Werurwe mu Karere ka Kayonza, mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi bo mu karere kuva Ku rwego rw’umudugudu, abajyanama ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere, yanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara n’inzego z’umutekano, aha niho Gen Nkubito yahawe umwanya wo kuganira n’izi nzego zose,
Gen. Nkubito ageze ku kibazo cy’akarengane na ruswa yagize ati: “Muyobozi wese uri aha, utariye ruswa waba iki? Iyo tuvuga iki kibazo ni uko kibangamiye Abanyarwanda, ni uko kibangamiye Igihugu, ese mukunze Igihugu cyanyu? Kuvuga gutya si uko mudakora neza, oya rwose hari abakora neza, ariko namwe mukora nabi mwaretse kuduteza ibibazo.”
Gen. Nkubito yakomeje ashima abakora neza kuko bituma Igihugu kigaragara neza kandi kikanubahwa mu ruhando rw’amahanga, aha niho yahereye yizeza umutekano urambye Abanyarwanda kuko ingabo z’u Rwanda zihari kandi ziteguye kubarinda.
Muri iyi nama mpuzabikorwa umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko ubuyobozi bukomeza kwegera abaturage mu rwego rwo kurinda ruswa n’akarengane.
Iyi nama mpuzabikorwa yari ifite intego yo kurengera umwana, ahagaragajwe ko muri uyu mwaka habarurwa abana 530 basigaye batarasubira mu ishuri, mu bana 2,591 bari barataye ishuri mu mwaka w’ishuri wa 2021/2022.









