MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muyobozi, utariye ruswa waba iki? – Gen. Nkubito

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/03/2022
Umukuru w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali Brigadier General Nkubito Eugene

Umukuru w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali Brigadier General Nkubito Eugene

Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Brigadier General Nkubito Eugene yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kayonza kwirinda kurya ruswa, no kwita ku kurwanya akarengane mu bo bayobora,

Kuri uyu wa 04 Werurwe mu Karere ka Kayonza, mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi bo mu karere kuva Ku rwego rw’umudugudu, abajyanama ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere, yanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara n’inzego z’umutekano, aha niho Gen Nkubito yahawe umwanya wo kuganira n’izi nzego zose,

Gen. Nkubito ageze ku kibazo cy’akarengane na ruswa yagize ati: “Muyobozi wese uri aha, utariye ruswa waba iki? Iyo tuvuga iki kibazo ni uko kibangamiye Abanyarwanda, ni uko kibangamiye Igihugu, ese mukunze Igihugu cyanyu? Kuvuga gutya si uko mudakora neza, oya rwose hari abakora neza, ariko namwe mukora nabi mwaretse kuduteza ibibazo.”

Gen. Nkubito yakomeje ashima abakora neza kuko bituma Igihugu kigaragara neza kandi kikanubahwa mu ruhando rw’amahanga, aha niho yahereye yizeza umutekano urambye Abanyarwanda kuko ingabo z’u Rwanda zihari kandi ziteguye kubarinda.

Muri iyi nama mpuzabikorwa umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko ubuyobozi bukomeza kwegera abaturage mu rwego rwo kurinda ruswa n’akarengane.

Iyi nama mpuzabikorwa yari ifite intego yo kurengera umwana, ahagaragajwe ko muri uyu mwaka habarurwa abana 530 basigaye batarasubira mu ishuri, mu bana 2,591 bari barataye ishuri mu mwaka w’ishuri wa 2021/2022.

Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Brigadier General Nkubito Eugene

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: CG Gasana yagaragaje ko kwimakaza gukorera ku mihigo byihutisha iterambere

Bugesera: CG Gasana yagaragaje ko kwimakaza gukorera ku mihigo byihutisha iterambere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU