Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG. Gasana Emmanuel yagaragaje ko umwihariko w’Intara ari ukubaka umuco wo gukorera ku mihigo ivana abaturage ahabi ibaganisha aheza.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku Isonga, Twese mu Mujishi w’Imihigo”.
Yagize ati: “Igihugu cyacu gikorera ku mihigo, kunoza imirimo dushinzwe, uburyo ki dutanga serivisi, kwesa imihigo y’ibyo tuba twariyemeje, mwibuke ko buri Karere; Umuyobozi w’Akarere asinyana imihigo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; rero ntabwo twabigira ibintu byoroheje.”
Guverineri CG Gasana akomeza agaruka ku mwihariko w’Inama Mpuzabikorwa z’uturere two muri iyi ntara, aho abona ko hari kugaragara imwe mu midugudu iri kurusha indi mu kwesa imihigo,
Ati: “Urabona ko mu by’ukuri hari imidugudu itangiye kuruta indi; hari imidugudu rwose yagiye neza mu ngamba kandi byatanze igisubizo cyiza. Rero turimo kugerageza gushaka umwihariko w’ahantu n’ahandi. Aho tugiye, abakuru b’imidugudu bahavuga udushya twaho usanga dutandukanye n’utw’ahandi.”
Yongeyeho ati: “Kugeza ubu sinavuga ngo hari Akarere gafite icyo karusha akandi; ibyo ntiturabisuzuma neza ariko icyo twabonye ni uko gukorera ku mihigo ari byiza kandi abantu bari mu nshingano cyane; Umwihariko rero w’Intara ni uko turi kubaka umuco wo gukorera ku mihigo.”

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko inama mpuzabikorwa aba ari umwanya mwiza wo kongera gusuzuma ibigize akarere, ati: “Mu nama nk’iyi twongera gusuzuma byinshi bigize Akarere kandi kimwe mu by’ingenzi ni imihigo; tukongera kureba uko duhagaze, aho turi inyuma, icyo twakwihutisha.
Meya Mutabazi kandi yagaragarije abayitabiriye ishusho y’Akarere; amahirwe mu ishoramari agaragara muri Bugesera, aho Akarere kageze kesa imihigo; ibibazo bihagaragara n’ingamba zo kubikemura.
Ati: “Aho tubona tukiri inyuma ni imihigo akenshi ijyanye n’ubukangurambaga yasabaga guhuza abantu benshi, imihigo y’ibyagombaga gukorwa mu muganda, gupima indwara zitandura bisaba kuba wahuje abantu benshi; ni imihigo yagiye idindizwa no kutabasha guhuza abantu kubera imbogamizi za Covid -19.”
Akarere ka Bugesera gafite imihigo 94, aho kugeza ubu kamaze kuyesa ku kigero cya 78.7% ugendeye kuri raporo yo mu kwezi kwa Gashyantare 2022.







