MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abatorewe kuyobora PSF biyemeje gukomeza ubufatanye buzabageza ku iterambere

Jean Claude ByukusengeYanditswe na Jean Claude Byukusenge
05/03/2022

Abayobozi batorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo biyemeje gufatanya bakagera ku iterambere bifuza.

Mu gihe hari hamaze iminsi haba amatora y’Abikorera mu nzego z’utugari n’imirenge, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe, habaye amatora y’abayobozi ba PSF ku rwego rw’akarere.

Amatora yarangiye Rugwizangoga Elysee atsindiye kuba perezida w’abikorera ku rwego rw’akarere, ku mwanya wa visi perezida wa mbere hatsinze Bayijahe Innocent, ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hatsinze Ingabire Rosine.

Rugwizangoga Elysee watorewe kuyobora PSF yavuze ko bafite byinshi byo gukora nk’Urugaga rw’Abikorera.

Yagize ati: “Abantu tumaze gutorwa turasaba ubufatanye haba ku rwego w’akarere n’abandi banyamuryango;

Nidufatanya iterambere twifuza mu karere tuzarigeraho, dufite byinshi bitureba nitubigira ibyacu intego y’abikorera tuzayigeraho.”

Rugwizangoga yakomeje ashimira igihugu gikomeje gutekereza ibyiciro by’abikorera kuko bafite ibyo bakora biteza imbere aho bakorera n’igihugu, no kuba abantu bamaze kumenya ko abacuruzi atari bo babarirwa mu bikorera gusa.

Mu rwego rw’abikorera kandi hatowe komite nkemurampaka n’abahagarariye amahuriro, y’abahinzi n’aborozi, abucuruzi, inganda na serivisi, hakaba n’ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye abagiriwe icyizere, abatsinze amatora mu rugaga rw’abikorera ku bw’umurava, ubushake n’umuhate ubaranga.

Yagize ati: “Amatora ya PSF mu Gihugu cyacu avuze ibintu bikomeye muri gahunda y’imbaturabukungu no muri gahunda y’iterambere ry’ Igihugu harimo ingingo zitandukanye zigaragaza uburyo Igihugu kigomba gutera imbere, ariko iz’umwihariko nuko kigomba gutera imbere gishingiye ku rwego rw’abikorera kuko ari nkingi ya mwamba.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko amatora yabaye ku rwego rw’akarere abatsinze bazatorwamo abandi bazakomeza ku rwego rw’intara bagere no ku rwego rw’Igihugu, kubera ubushobozi, ubushake, ubunyangamugayo, imbaraga n’ubwitange.

Umuyobozi w’akarere kandi yijeje ubufatanye “ntagereranywa” abatowe ku rwego rw’akarere, mu mirenge no mu tugari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboAmatoraPSF

UMWANDITSI

Jean Claude Byukusenge

Jean Claude Byukusenge

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ifoto y’umunsi: Bwiyorere, ahantu nyaburanga witegeye muri Tanzaniya

Ifoto y'umunsi: Bwiyorere, ahantu nyaburanga witegeye muri Tanzaniya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU