Mu gitaramo cy’imihigo Gisaka mu gitaramo cyateguwe n’Akarere ka Kirehe mu ijoro ryatariki 30 Nzeri rishyira 01 Ukwakira hizihizwa umunsi wo gukunda Igihugu, Ubuyobozi n’abatuye Kirehe bibanze ku mateka y’aka karere n’iterambere rishingiye ku mishinga minini y’ubuhinzi n’ibikorwaremezo bikomeje gihindura imibereho y’abaturage.
Mu kiganiro kihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yasobanuye ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu usanzwe wizihizwa tariki 01 Ukwakira,
Yagize at:”Hari iki gitaramo, ejo ku munsi nyirizina wo gukunda Igihugu hari amarushwanwa y’amagare ‘Gisaka race’, hari n’umupira w’amaguru ikigoroba Kirehe FC ikina na UR, ni ibikorwa twateguye mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi ariko no kugira umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho, tunafata n’ingamba ku byo dukwiye kongeramo ingufu mu rwego rw’iterambere.”
Yakomeje avuga ko biri no muri gahunda isanzwe yo gukundisha abantu gusura Akarere ka Kirehe kuko nk’ubu hari abakinnyi babarirwa muri 250 baje muri iyo mikino, bazanasura ahantu n’ibyiza nyaburanga mu bice bitandukanye by’aka karere.
Tariki 01 Ukwakira, yizihizwaho umunsi wo gukunda igihugu mu Rwanda ni na yo yatangirijweho urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Meya Rangira avuga nyuma y’uko u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi mu 1994, ari bwo Akarere ka Kirehe ‘kagize ubuzima’ kubera ko ibikorwa by’amajyambere byinshi bikabarizwamo ubu aribwo byatangiye.
Akomoza kuri bimwe muri byo yagize ati:”Mpereye ku mashanyarazi buriya yatugezeho 2010 bwa mbere mu karere kose ka Kirehe, mbere hakoreshwaga za moteri, ariko ubu dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watuzaniye amajyambere tubona amashanyarazi ubungubu tugeze kuri 75% by’abaturage bafite amashanyarazi kandi turakomeje kuyageza ku baturage.”
Mu bindi bifatika Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza nk’iterambere ryagezweho ni imishinga minini y’ubuhinzi irimo iyatangiye kubazwa umusaruro nko mu mirenge ya Nasho na Mpanga ahakorerwa ubuhinzi ku buso buhuje bwa hegitari zisaga 1000 mu bihembwe bitatu by’ihinga mu mwaka, kuko huhirwa imyaka hakoreshejwe amazi akurwa mu biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga.
Undi mushinga munini uri kubakwa ubu nawo wo kuhira imyaka ni uzafasha ahahinzi babarirwa mu bihumbi 5000 bafite imirima mu bice uzakorerwaho mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugali ku buso busaga hegitari ibihumbi 10; iyo mishinga izakomeza gufasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage no kurwanya amapfa.
Mu bindi byagarutsweho muri iki gitaramo ‘Gisaka mu gitaramo’ ni iterambere mu bikorwaremezo nk’imihanda, aho kuri ubu uretse umuhanda munini wa kaburimo Kirehe-Rusumo, muri aka karere hamaze kubakwa ibirometero bitandatu by’imihinda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyakarambi, uherutse no gushyirwa mu mijyi yunganira Kigali. N’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi na Kibaya mu Karere ka Ngoma ugera i Nasho mu Karere ka Kirehe na wo ibikorwa byo kuwubaka biri kugana ku musozo.
Nkubiri Alfred wahawe umwanya akagaruka by’umwihariko ku mateka ya Gisaka yavuze ko iki gitaramo kimushimishije cyane, asaba ko hakwiye kujya hategurwa ibitaramo nka cyo byinshi mu mwaka,
Yakomeje agira ati: “Gisaka hafite ubwiza, kandi dushimira ubuyobozi bwacu kuko ndibuka ko muri 2000 mu kwezi kwa munini ubwo Perezida wacu Paul Kagame yasuye Kirehe bwa mbere yageze hariya i Nyarubuye yitegereje ariya mazi yo mu biyaga byo mu kibaya avuga ko dukwiye kuyabyaza umusaruro ufatika; ubu rero turamushimira cyane ko ya mazi ubu yaduhaye imishinga myiza akaba ari kubyazwa umusaruro mwiza, mwinshi w’ubuhinzi.”
Mu birori n’imikino biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira, Akarere ka Kirehe karateganya kwakira abashyitsi babarirwa muri 500, ibintu byitezweho kongera urujya n’uruza no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi ahanini by’abikorera.
Abitabiriye igitaramo ‘Gisaka mu Gitaramo’ basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Itorero Uruhongore na Chorale Ange Gardien.











