Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, kugira akarere kagwije imbuto ndetse no kumanura igiciro cy’imbuto ku isoko mu karere ka Gatsibo, insengero zose zihakorera zigiye guterwaho ibiti byera imbuto ziribwa nk’uko abahagarariye amadini n’amatorero babyiyemeje.
Gutera imbuto ku nsengero ni umwe mu myanzuro y’inama y’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abahagarariye amadini n’amatorero, aho basanze ko buri rusengero ruteweho ibiti by’imbuto byaba ari kimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ku nsengero zabo bagishyigikiye kuko bizabagirira akamaro.
Ngiruwonzanga Innocent wari uhagarariye itorero rya ADEPR Gasange yagize ati: “Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto twayishimiye ni ingenzi cyane kuko kurya imbuto ari kimwe mu bintu bituma umuntu agira ubuzima bwiza, ubu rero twiyemeje ko tugiye gutera imburo ku nsengero zacu ndetse dukore ubukangurambaga ku bandi ku buryo abahasengera ndetse n’abahaturiye bazajya babona izo kurya kandi bizatugirira umumaro cyane.”
Sebaho Emmanuel wo mu murenge wa Rugarama na we yagize ati:”Gutera ibiti by’imbuto twabyiyemeje, tugiye kugenda twegere abashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi mu kagari badufatse kubona ibiti ubundi dutangire kubitera kandi bizagira umumaro cyane usibye no kuba zizagirira umumaro abazajya bazirya, zizanatuma aho ziteye hasa neza usange ku nsengero hameze neza umuntu abone n’aho yicara igihe atari mu rusengero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko hari gahunda yo gutangiza igikorwa cyo gutera imbuto mu karere kose mu mushinga wiswe “Gatsibo igwije imbuto”.
Yagize ati: “Hari gahunda yo gukora ubukangurambaga bwo gutera ibiti mu karere kose amadini n’amatorero nayo ntago twayaheje, ndabizi hari abatangiye kubikora ariko aho urusengero rwubatse hagomba kuba hateye ibiti, ku nyubako zose z’ubuyobozi guhera ku kagari kugera ku rwego rw’Akarere, bigizwemo uruhare n’abakozi bahakorera hagomba guterwa ibiti by’imbuto byatoranijwe, amavuriro n’amashuri yose nayo bikagenda uko; ndetse hagashyirwaho n’uburyo bwo gukurikirana uko bikura.”
Meya Gasana kandi yavuze ko bagiye gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri iki gikorwa.
Ati: “Ubu tugiye gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake, aho bazadutunganyiriza ingemwe z’ibiti dukore umushinga wagutse kuburyo ku mihanda no mungo hagomba kugira ibiti by’imbuto, mu gihe cy’imyaka ibiri muri aka karere hazaba hari ibiti by’imbuto byinshi.”
Mu mushinga wiswe ”Gatsibo igwije imbuto” biteganijwe ko uzatangizwa mu ntangiriro z’ukwakira 2022 kandi biteganijwe ko buri rusengero rugomba kugira ibiti by’imbuto biri hagati ya 30 na 50, kimwe n’amavuriro n’ahandi bitewe n’uko hangana; kandi buri rugo rukagira byibuze ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.








