MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mureke dushyire imbere ubuhuza kuruta kwihutira kujya mu nkiko-Depite Tumushime

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
30/11/2025

Abanyagatsibo barakangurirwa koroherana n’abo bagiranye ikibazo bakihutira kugikemura binyuze mu bwumvikane aho kwihutira kujya mu nkiko kuko bidakwiriye ko abantu babanishwa n’amategeko gusa, ahubwo bakwiye kuba bahujwe n’ineza; naho guhora mu manza bitwara umutungo wakabaye ugira ibyo wunganira mu bikorwa by’iterambere.

Mu ngendo zizenguruka Akarere ka Gatsibo zakozwe muri iki Cyumweru n’itsinda ry’Abadepite riyobowe na Depite Muhakwa Valence, aho ryagenzuraga ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, mu biganiro aba badepite bagejeje ku baturage harimo no kugira umuco wo gukemura ibibazo mu bwumvikane bidakenewe ko hitabazwa inkiko.

Depite Tumushime Francine wari mu bagize iryo tsinda avuga ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari byo byarangaga Abanyarwanda kuva kera mu muco.

Ati: “Ibiganiro ni ikintu gikomeye cyane mu muryango, haba mu muryango w’umugore n’umugabo n’abana, ndetse no mu muryango mugari muri rusange, twashyizeho isibo mu mudugudu aho abantu baturanye, baziranye, bakwiye kuba harimo inyangamugayo zafasha gukemura ibibazo by’abaturanyi, ibyo bintu byagiye bishyirwaho mureke tubihe agaciro gakwiriye, kubera ko ntabwo induru cyangwa kwirukira mu nkiko aribyo bizubaka umuryango nyarwanda. Mureke rero twongere dusubire ku isoko, turebere ku batubanjirije uko bakemuraga ibibazo mu bwumvikane; mureke dushyire imbere ubuhuza kuruta kwihutira kujya mu nkiko.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko gukemura ibibazo mu bwumvikane babizi neza ko ari byo byiza bitanga umuti urambye w’ikibazo, ariko ko hari abantu baruhanya ntibashake kwemera uko ikibazo cyakemuriwe hasi.

Niganwe Alphonse utuye mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Nyagahanga, ati: “Njyewe nashakanye n’umugore wanjye tubana mu buryo bunyuranyije n’amategeko tudasezeranye, tuza gushwana tutumvikanye ku byerekeye imitungo, turaburana mu isibo aratsindwa acibwa n’ibihano yanga kubitanga, tujya mu bunzi b’akagari nabwo aratsindwa, ajurira mu murenge nabwo aratsindwa, ntabwo ntiyanyurwa urubanza rujya mu rukiko, rugiye mu rukiko nabwo yanga kwitaba, ahubwo ahimba inyandiko mpimbano. None ngo arashaka ko urubanza rusubirwamo, niyo mpamvu rero usanga imanza ziba nyinshi mu nkiko, ugasanga umuntu atsinzwe inshuro zirindwi ariko ntashaka kwemera.”

Naho Mbaraga utuye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Bibare avuga ko byakabaye byiza abantu babashije kumva ko imanza atari inziza, bagashimishwa no gukemura ibibazo mu bwumvikane, ati: “Hari igihe usanga umuntu yumva ko kuba yatsindwa urubanza n’umuturanyi we yaba asuzuguritse, ugasanga arakomeza ngo nibamwandikire age hejuru, ugasanga arashaka uko yatanga n’iyo ruswa ariko ntatsindwe, wajya kureba, ugasanga ibyo ari gutakaza birenze kure agaciro k’icyo aburana ariko ya myumvire ngo batazansuzugura, niyo imusunikira mu manza zidashira.”

Raporo y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda, igaragaza ko imanza zakemutse binyuze mu bwumvikane mu mwaka wa 2024-2025 zose hamwe zigera 15,012, murizo izigera 3,186 n’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, ndetse n’ubutegetsi, ni mu gihe imanza zigera 11,846 z’inshinjabyaha ari zo zakemuwe binyuze mu bwumvikane cyangwa kwemera icyaha hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa.

Mu rwego rwo gukangurira ababuranyi gukemura ibibazo mu bwumvikane nk’imwe mu nzira yo kugera ku butabera bwuzuye, mu nama ntegurarubanza, abanditsi bumvikanishije ababuranyi mu manza 1,445 mu mwaka wa 2024-2025 zivuye kuri 854 mu mwaka wa 2019-2020, zikaba zariyongereyeho 69%, nanone kandi muri uyu mwaka wa 2024-2025 abacamanza bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu mwaka wa 2019-2020, ku byerekeye ubwumvikane bugamije kwemera icyaha.

Depite Tumushime Francine ageza ikiganiro ku baturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abadepite babwiye abaturage inyungu zo kubahiriza igishushanyombonera cy’Akarere

Bugesera: Abadepite babwiye abaturage inyungu zo kubahiriza igishushanyombonera cy’Akarere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU