Mu mujyi wa Rwamagana hari bamwe mu baturage bakuze bo mu cyiciro cya mbere babayeho mu buzima bugoye, aba bakecuru bavuga ko hari ubwo birengagizwa mu gihe cyo gufashwa, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeza ko bubafasha.
Aba baturage basuwe na MUHAZIYACU batuye mu mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro; uyu murenge ni wo ubarizwamo umujyi wa Rwamagana.
Mukabutare Madeleine avuga ko yavutse mbere y’inzara ya ya Gakwege (Iyi nzara yateye mu 1924)
Mukarugomwa Cecile nawe yemeza ko afite imyaka 100 avuga ko icyo yifuza ari ugufasha kugira ngo agire amasaziro meza.
















