Mu Karere ka Nyagatare, hari muri site ziteganyijwe guturikirizwaho ibishashi by’umuriro ibizwi nka ‘Fireworks’ mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025 rishyira tariki ya 01 Mutarama 2026; mu rwego rwo kwishimira itangira ry’umwaka mushya wa 2026.
Ubu harabura amasaha macye ngo umwaka wa 2025 urangire hatangire umwaka wa 2026. Iyo uyu mwaka usozwa hirya no hino mu Gihugu haraswa ibishashi by’umuriro “Fireworks”, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa kizabera mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi wa Kigali, Kigali Pelé Stadium, Canal Olympia no kuri Kigali Heights. Ahandi bizabera, ni kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotels no kuri KCC Parkings.
Fireworks zituritswa saa sita z’ijoro buri ku wa 31 Ukuboza hagana ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, iki gikorwa kibera mu Karere ka Nyagatare kuri Hotel ya Epic, ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’iyi ntara busaba abaturage batuye iyi ntara kudaterwa ubwoba n’iki gikorwa, nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun cyatambutse kuri RBA-Nyagatare.
SP Twizerimana Hamdun yagize at:” Mu minsi isoza umwaka haraswa ibishashi cyangwa fireworks, abantu bamaze kubimenyera bakwiye kwishima, ntibibakange ariko ntihakwiye ko hari n’uwabyihisha inyuma ngo ahungabanye umutekano. Mu Ntara y’Iburasirazuba bizabera hano kuri Epic hotel, Nyagatare.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko nubwo iki gikorwa kirabera mu Karere ka Nyagatare ariko ko hari gahunda yo kukigeza mu turere twose tugize iyi ntara mu myaka iri imbere.
Yagize ati: “Mu myaka itaha no mu tundi turere bizahagera.”
Uretse mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba iki gikorwa ahandi kiri bubere mu Burengerazuba birabera mu Karere ka Rusizi kuri Mantis Kivu Marina Bay, mu Karere ka Nyamasheke burabera ku Bigabiro Hotel, mu Karere ka Karongi birabera kuri Château Le Marara, mu Karere ka Rubavu ni kuri Serena Hotel, Saga Bay, na Kivu Peace View Hotel.
Mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi ni ku nyubako y’itorero rya EAR mu Mujyi rwagati wa Byumba, mu Karere ka Musanze ni ku nyubako y’isoko rya Goico, mu Karere ka Rulindo ni ku kibuga cy’umupira cyo kwa Nyirangarama, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo iki gikorwa kiri bubere mu Karere ka Huye kuri Stade ya Huye, mu Karere ka Kamonyi ni kuri Stade ya Kamonyi.







