MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Uwase yagaragaje icyafasha mu gutuma umuturage agera ku iterambere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
27/08/2023

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Uwase Patricie, yagaragaje ko uruhare ry’umuturage mu kwikura mu bukene no kwiteza imbere ari kimwe mu bizafasha Igihugu kugera ku iterambere abaturage bahora barota.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Mudugudu wa Sumbure mu Kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata, mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2023.

Minisitiri Eng. Uwase yasabye abaturage gutangira guharanira ko icyerekezo cy’Igihugu kizagerwaho babigizemo uruhare.

Yagize ati: “Icyerekezo dufite cyo kuba Igihugu giteye imbere, gikeye kandi gitekanye kirahera uyu munsi, rero ntabwo urwo rugendo tuzabyuka umunsi umwe ngo turwisangemo koko ntabwo bizava mu nzozi gusa dufite twanahawe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, ahubwo bizanava ko buri wese afashe intego yo gutunganya ibye.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yasabye abatuye mu murenge wa Nyamata, by’umwihariko mu Mudugudu wa Sumbure kugira uruhare muri gahunda zibateganyirijwe; zirimo kubegereza serivisi so kwita ku mikurire y’abana, kubigisha kwibumbira mu makiperative yo kubitsa no kugurizanya n’izindi gahunda z’uburezi.

Mukarubayiza Judith utuye mu kagari ka Kanazi na we abona ko uruhare rwe nk’umuturage rukenewe kugira ngo Igihugu kigere ku majyambere, isuku ndetse n’umutekano.

Yagize ati: “Biragaragara ko haribyo Leta itadukorera natwe tuba dukwiye kwikemurira ku giti cyacu nko kohereza abana ku ishuri, gukoresha amahirwe atuzengurutse tugashakiramo iterambere ry’ingo zacu mbere na mbere; noneho n’ibyo bikorwaremezo tukabasha kubikoresha uko bikwiye.”

Umudugudu wa Sumbure ni umwe mu midugudu bivugwa ko iturukamo abana bata ishuri bakajya kuba ku muhanda mu mujyi wa Nyamata, abenshi ngo babiterwa n’imyumvire y’ababyeyi babo ikiri hasi. Ubuyobozi buvuga ko ugiye guhabwa umwihariko wo kwitabwaho mu guhugura abaturage bahutuye. Ni umudugudu kandi urimo n’imiryango isaga 32 y’abaturage bahejejwe inyuma n’amateka.

Minisitiri Uwase yasabye abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa
Hakozwe umuganda muri uyu Mudugudu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Compassion n’amatorero bakorana batangije ibikorwa byo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Kayonza: Compassion n'amatorero bakorana batangije ibikorwa byo guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU