Mu murenge wa Mwiri, mu isantere ya Gasarabwayi ni hamwe mu hazwi ko urubyiruko rwaho rwibasiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ahanini by’inzoga zitemewe, bikaba kimwe mu byatumye Itorero Harvest Christian ku bufatanye Compassion International bategura igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza iherutse kuba, imwe mu myanzuro yayo harimo ko abanyamadini n’abanyamatorero bagira uruhare rugaragara mu gufatanya n’inzego z’ibanze, haba kubangurira gahunda za Leta ndetse no kwigisha urubyiruko ntirukomeze kwishora mu biyobyabwenge.
Hari bamwe mu banyamatorero bumvise iyo mpuruza maze mu mpera z’iki cyumweru gishize, bategura igiterane cy’ibwirizabutumwa mu murenge wa Mwiri mu kagari ka Nyamugari mu mudugudu wa Gasarabwayi cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda, bise “Free Indeed Compaign”
Pasiteri Niyetegeka Emmanuel wo muri Harvest Christian church Paruwasi ya Gasarabwayi, yagize ati: “Nubwo dufite amatorero dusengeramo ariko turi Abanyarwanda kandi turi n’abafatanyabikorwa ba Leta, niyo mpamvu twateguye igiterane gifite insangamatsiko igira iti turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda, rero iyo nzira tuyirimo”.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki giterane bishimiye ko urubyiruko rwazirikanywe, Nizeyimana François udasanzwe asengera muri iri torero, yemeza ko yaje akurikiye umuziki yumvaga, ariko byanatumye yumva ubutumwa bwari bugenewe urubyiruko, yakomeje agira ati: “Iyo abantu bakoze igiterane nk’iki bituma abantu bihana bakava mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nyinshi ziyobya umuntu”.
Usengimana Divine ni umwe mu bayoboke ba Harvest Christian church, yagize ati: “Turashima Compassion yadufashije gutegura iki giterane kugira ngo twigishanye nk’urubyiruko, nk’ubu hari abamaze gukizwa bagera kuri 40 kandi bari muri ba bandi bakoreshaga ibiyobyabwenge”.
Umukuru w’umudugudu wa Gasarabwayi, Kanyarwanda Eric yemeza ko iyi ari intambwe yambere bateye bubahiriza isezerano bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza,
Yagize ati: “Inzira dutangiye ni iyo kurushaho kwegera urubyiruko duciye mu nzira nk’izi z’ibitaramo, imikino n’uburyo bwose buzadukundira ko duhuriza hamwe urubyiruko tukaruha ubutumwa buzatuma rujya kure yo gukoresha ibiyobyabwenge”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwiri Ntambara John yemeza ko Gasarabwayi bayihagurukiye, yagize ati: “Muri Gasarabwayi duherutse kuhakora umukwabo kuko twari dufite amakuru ko ari indiri y’inzoga z’inkorano ihazwi cyane yitwa umugorigori”.
Kuba haboneka inzoga nyinshi z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi dore ko mu mezi atandatu ashize hafatiwe abantu bane n’ibikoresho bifashishaga mu gukora izi nzoga zitemewe.







