Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’amagare (The home of dreams) giherereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yabwiye abana n’urubyiruko ibintu bine bakwiye gukora kugira ngo bazabe indashyikirwa mu buzima bw’ahazaza; birimo kwizera impano zibarimo no gukora cyane.
Ibi yabibabwiye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Fondasiyo Gasore Serge n’Umuyobozi bw’Ikipe y’amagare ya Israel Primier Tech yagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo by’umukino w’amagare biri i Ntarama.
Mu gushishikariza abato kugera ku nzozi zabo binyuze mu kubyaza umusaruwo impano zinyuranye, Minisitiri Mukazayire yababwiye ibintu bine bakwiye kwitaho.
Yagize ati: “Mwizere impano zibarimo, gukora cyane, kugira inzozi ukagira icyerekezo ushaka kuzageraho; ukagira intego. Icya kane ni ukudacika intege ugahora ushyiraho umuhate kandi ibyo bigasaba ko ugira ikinyabupfura no kwitanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa bagize uduhare mu kubaka inyubako zifasha abana kuzamura impano zabo mu mukino w’amagare.
Yagaragaje kandi ko ikibuga cy’umukino w’amagare ‘The Field of Dreams’ ndetse n’inyubako zikigize (The home of Dreams) ari urubuga rwiza ku rubyiruko mu gukarishya impano z’abazavamo abakinnyi b’amagare beza mu bihe biri imbere.
Ati: “Ikibuga cy’amagare ’The Field of Dreams’ kiri i Ntarama gifasha urubyiruko rwacu kubona aho kwitoreza, gukarishya ubumenyi ndetse bikaba n’inzira nziza yo kuzabona abakinnyi b’amagare beza muri Bugesera n’ahandi. Ibyo rero bituma habaho icyizere, intego, no kuba indashyikirwa bigatera imbaraga urubyiruko rwacu gutsinda amarushanwa ndetse no kugira imibereho myiza mu buzima.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss wari witabiriye igikorwa cyo gutaha ikigo cy’amagare yavuze ko guteza imbere umukino w’amagare mu bakiri bato binongerera urubyiruko icyizere, ubushobozi no kugira imyumvire.
Ati: “Ibi bikorwa ntabwo bigamije guteza imbere umukino w’amagare gusa, ahubwo binarema icyizere mu rubyiruko rwacu, rukagira ubushobozi ndetse rukanahinduka mu myumvire. Rero uko Twishimira ibyiza u Rwanda ruri kugaragaza ndetse n’ubufatanye na Israel mu guteza imbere siporo, twiteze ko tuzakorana byinshi kurushaho kandi byiza.”
Igikorwa cyo gutaha inyubako yunganira ikibuga cy’amagare The Field of Dreams, cyari kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi Jacques Landry, Silvan Adams nyir’ikipe ya Israel Primier Tech, na Gasore Serge washinze Fondasiyo Gasore Serge ahubatswe ibikorwaremezo by’umukino w’amagare, ndetse n’abana bahatorezwa.



















