Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe, yabasabye kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi; biteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi 100 yo kwibuka.
Yabivuze ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2025 basukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kibungo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 25,000.
Ni umuganda wakozwe mu rwego rwo kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akarere ka Ngoma gakunze kugaragaramo ingengabitekerezo haba mu rubyiruko n’abakuru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette akaba n’imboni y’Akarere ka Ngoma muri Guverinoma ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye umuganda, yavuze ko gufata neza inzibutso ari inshingano ya buri Munyarwanda kugira ngo amateka atazasibangana.
Yakomeje agira ati: “Ndangira ngo mbasabe ibikorwa byose byo Kwibuka biteganyijwe nk’uko muzagenda mubigezwaho mu minsi itandukanye ndabasaba muzabyitabire yaba umugoroba wo kwibuka, umunsi nyirizina wo kwibuka twese tuzahurira hamwe twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Minisitiri Irere yavuze Kandi ko bakwiye kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ahari igikorwa cyo gufasha uwacitse ku icumi tube duhari, ibizategurwa byose izi mbaraga zirakenewe. Murabizi kwibuka ni iminsi 100 ntabwo ari umunsi umwe kandi tugiye kubyinjiramo ejo bundi, igihe cyose ibizasabwa twese tuzabe duhari.”
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100 bikunda kurangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye uyu muganda babwiye MUHAZIYACU ko hari byinshi ubasigiye.
Ishimwe Sonny, ati “Uyu muganda nakuyemo gukorera hamwe n’abandi no kwita ku byo dukora, ariko cyane banatubwiye kwirinda gukurikiza abazana amacakubiri tukabarwanya nk’urubyiruko twirinda kubatega amatwi ndetse tunitabira ibikorwa byo kwibuka.”
Uwase Deborah, ati:“Uyu muganda twakoze utwigishije gukora tubikunze tugakomeza no kurwanya ingenga bitekerezo ya jenoside dukoresheje imbuga nkoranyambaga, tunibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu gusigasira amateka.”









