Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yerekanye ko kuvugisha ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umuti uzakiza ibikomere umuryango nyarwanda wose, asaba abigisha isanamitima gukangurira abagize uruhare muri Jenoside kuvuga ukuri ku bwicanyi bakoze muri icyo gihe no kugaragaza aho bajugunye abo bishe.
Ni bumwe mu butumwa Minisitiri Dr. Bizimana yahaye abaturage bo mu Karere ka Bugesera ubwo kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2024, yifatanyaga na bo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange.
Umusozi wa Rebero wo mu Murenge wa Mayange wiciweho Abatutsi barenga 7500 bari bawuhungiyeho bavuye mu nkengero zawo no ku yindi misozi iwukikije.
Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije amabuye yo kuri uwo musozi ariko nyuma ibyo bitero biza kwiyambaza abasirikare bo mu kigo cya Gako mu gutsemba Abatutsi.
Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’ubutegetsi bubi.
Ati: “Gahunda yo gutsemba Abatutsi muri 1994, rwabaye urugendo rw’imyaka 35. Rero iyo Politiki yose ibaye mbi umusaruro uba uyu nguyu wo kubona ubwicanyi nk’ubwo muri Jenoside. Politiki nayo iyo ibaye nziza umusaruro uba uw’abaturage babanye kandi babanye neza mu iterambere; aribyo turimo ubu ng’ubu.”
Akomeza agaragaza ko imiyoborere myiza y’igihugu ari urugero rwiza rukwiye kwigisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugaragaza aho bajugunye abo bishe.
Ati: “Utarabonye imiyoborere myiza ngo yibwirize avuge aho bashyize aba bantu, ntabwo azabibabwira kubera ko yigishijwe. Abigisha isanamitima bagomba kujya bahera kuri uku kuri, kuko uku kuri abakuru bakubayemo, nibahere ku kuri bakuvuge kose niko kuzabakiza; ni nako kuzakiza umuryango nyarwanda wose.”
Munyampundu Cesar warokokeye ku musozi wa Rebero akaba ahuza ibikorwa by’umuryango Rebero Ntukazime avuga ko kwibuka bifasha abanyarwanda gusobanukirwa amateka no kudaheranwa nayo.
“Kwibuka bidufasha kumenya amateka, kubaka igihugu tukanamenya amateka yacu mabi kandi ababaje ariko ntaduherane. Bidutera imbaraga zo kusa ikivi cy’abaguye kuri uyu musozi nyuma yo kwirwanaho, no gufatanya n’abarokotse kugira ngo twongere dukusanye umuryango nyarwanda wongere wunge ubumwe twubake igihugu cyacu twifuza.”
Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe ku musozi wa Rebero, yabereye kuri Paruwasi ya Nyamata ndetse hashyirwa n’indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu rwego rwo Kwibuka no kunamira abarushyinguyemo.







