Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yagaragaje ko Akarere ka Bugesera kari mu murongo mwiza wo kuba igicumbi cya siporo mu ngeri zose, asaba abandi kwigira ku irushanwa 20 KM de Bugesera ritegurwa n’aka Karere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere siporo no kuyimakaza.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, ubwo yitabiraga irushanwa ‘20 KM de Bugesera’ ryanahuriranye no gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera ryari rimaze iminsi itatu ribera kuri Sitade ya Bugesera.
Rwego Ngarambe yagize ati: “20Km de Bugesera, ni gahunda twifuza ko n’ibindi bice by’Igihugu byigiraho, hari benshi babikora mu mikino itandukanye, rero kugira ngo dukomeze tugire siporo umuco kandi tunabe icyo gicumbi cya siporo n’abandi bose bafatireho, babyigireho bibabere urugero.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze kandi ko iri rushanwa ritanga umusaruro uhereye kuri siporo ubwayo, ukagera no ku birenze kuba umuntu yagira ubuzima bwiza ngo no ku bafite impano bashobora kuza kuzigaragariza muri iri rushanwa; rikaba rituma habaho n’ubucuruzi.
Ati: “Ni n’akanya keza ku bucuruzi, ngira ngo mwabonye ko byahuriranye n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, ubona ko harimo uburyo bwo kubihuza kugira ngo bigire umusaruro munini mu bukungu bw’Akarere ndetse n’abaturage ba Bugesera, rero nk’uko nari mbigarutseho ni ikintu umuntu wese yakwigiraho bagahuza iterambere na siporo bikagira umusaruro kurushaho.”
Bamwe mu bitabiriye iri rushamwa kandi bagaragaza ko ritanga amahirwe yo kubona ibihembo binyuranye.
Manirumva Elisa wabaye uwambere mu basiganwe ku magare mu bagabo, yegukanye igihembo cy’ibihumbi 400 Frw
Yagize ati: “Iri rushanwa ni ryiza cyane kuko riduha amahirwe yo kuzamura urwego rwa siporo ndetse no kubona ibihembo byiza. Nkanjye wegukanye amafaranga, ubu azamfasha muri byinshi.”
Mu bagore, Mugisha Aliane yegukanye umwanya wa mbere na we ahabwa igihembo cya 400.000 Frw, ashimira abategura iri rushanwa ngo kuko bubahiriza ihame ry’uburinganire bagatumira n’abagore muri rusange nabo bakagaragaza uruhare rwabo.
Ati: “Nishimiye cyane kubona duhabwa ibihembo bingana n’ibya basaza bacu. Ni ikigaragaza ko umwana w’umukobwa cyangwa umugore muri rusange yahawe agaciro gakomeye.”
Irushanwa 20 KM de Bugesera ritegurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango utari uwa Leta, Fondasiyo Gasore Serge.












