Kimwe no hirya no hino mu Gigugu, mu Karere ka Kirehe abanyeshuri bari gukora ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, ubuyobozi bwasabye abanyeshuri gukora ibi bizamini batuje, bitegura gukomereza no mu bindi byiciro bikurikira, birimo ay’isumbuye na kaminuza.
Mu Karere ka Kirehe ibizamini byatangirijwe kuri site iri ku rwunge rw’amashuri rwa Paysannat L,A,B. Kuri iyi site, hari gukorera abanyeshuri bo mu bigo bitatu ari byo G.S Paysannat L,A,B,C,D,E, Ishuri ribanza rya Mwoga na Bezarel Christian Academy; hakaba hari gukorera abanyeshuri bagera 1,094.
Muri aka Karere, site ziri gukorerwaho ibizamini zigera kuri 37, zose hamwe zikaba zirimo abanyeshuri 7,251.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere wari mu gikorwa cyo gutangiza ibizamini, yashimiye abanyeshuri bagiye gukora ibizamini, abasaba kubikora batuje kandi bakabitsinda, banitegura gukomeza amashuri yabo mu bindi byiciro.
Yagize ati: “Mbere na mbere turabifuriza intsinzi, tunabashimira ko mwitwaye neza, kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, mukaba musoje umwaka wa Gatandatu. Ibyo turabibashimiye kuko hari bagenzi banyu bagiye badutenguha bitwara nabi, mwebwe mwabaye intore. Mwinjire mu bizamini, mubikore neza, mutuje kandi muzabitsinde ijana ku ijana, ubundi mukomeze mu bindi byiciro bikurikiraho.”
Yakomeje asaba abari gukoresha ibizamini kubahiriza igihe, kandi bakajya bareba neza ikizamini kigiye gutangwa ko ari cyo kigiye gukorwa birinda kubivanga.
Ati: “Ni ugukomeza kwita ku ngengabihe no kureba neza ibizamini bagiye guha abana mbere yo kubifungura na mbere yo kubikura mu cyumba bibitsemo, birinda ko bashobora kuvanga ibizamini.”
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hirya no hino mu Gihugu, abanyeshuri 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ibizamini byatangiye kuri uyu wa Mbere wa tariki 30 Kamena 2025.









