Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Kirehe bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abikorera, abacuruzi bazize Jenoside. Banagaragaza ko bababajwe na bagenzi babo bari abikorera mu gihe Jenoside yategurwaga, bateye inkunga icyo gikorwa kigayitse bakica bagenzi babo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Urugaga rw’abikorera kandi rwagaragaje ko ubu rukora ibikorwa bitandukanye byo kubaka Igihugu, by’umwihariko bakora ibikorwa byo gufasha abarokotse aho bamaze gutanga inka zigera kuri 54, kandi bakanasana amazu y’abacitse ku icumu.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye iyo gahunda yavuze ko gufata umwanya nk’uyu bakaza kwibuka ari umwanya mwiza wo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside, yemeza ko kuri ubu Abanyarwanda bakorana ubucuruzi hagati yabo nta rwicyekwe.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi kuri uyu mwanya baba bateguye, ni umwanya ufasha abarokotse bakabona ko tubazirikana by’umwihariko. Ni umwanya mwiza kandi wo kwigisha abikorera bakiri bato amateka ya Jenoside, batarinze kuyakura ahandi kuko hari igihe agorekwa. Abikorera bo mu Karere ka Kirehe kuri ubu bacuruzanya neza ntacyo bagendeyeho. Ndashimira abikorera ku nkunga bagenera abarokotse mu rwego rwo kubafasha kubaho neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yashimiye abikorera mu bikorwa bakora byo gufasha abarokotse. Anenga na bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bo batangaga umusanzu mu gutegura iyi Jenoside, haba mu gutanga imodoka zo gutwara abicanyi no kugura ibikoresho byakoreshwaga icyo gihe.
Yagize ati: “Turihanganisha abarokotse, ndetse n’umuryango mugari wa PSF, uyu munsi turimo kwibuka abikoreraga, tubabwira ngo nimuhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi. Ndashima PSF kuba mwateguye igikorwa cyo kwibuka uyu munsi, ndetse n’ibindi bikorwa mukora byo kuremera abarokotse, Iki ni igikorwa cyiza kandi twizera ko muzagikomeza.”
“Hari abikoreraga mu gihe cya Jenoside bagambaniye bagenzi babo. Uyu munsi ubwo twibuka abikorera bishwe ntabwo twakwibagirwa kunenga na bagenzi babo bakoze Jenoside kuko wasangaga ari bo batanga imodoka zatwaraga intwaro ndetse n’interahamwe, bagura n’imihoro. Uyu munsi turashima ko muri mu bikorwa by’iterambere, kandi turasaba ko iyo nzira ari yo mukomeza.”
Ku rwibutso rwa Nyakarambi ahabereye iki gikorwa hashyinguye mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe basaga ibihumbi 12.






