Mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, abaturage bishimiye ibiro bishya by’Akagari ka Cyagaju byubatswe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage ubwabo, bikaba byaratwaye miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi biro byitezweho korohereza abaturage kubona serivisi hafi, ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku bufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi.
Mu muhango wo kubifungura ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye uruhare rudasanzwe abaturage bagize muri iki gikorwa, abasaba gukomeza kurangwa n’ubufatanye n’ubwitange kugira ngo bakomeze kwiyubakira iterambere ryabo.
Yagize ati: “Ibi biro ni ibya buri muturage wa Cyagaju. Twabyubatse ku bufatanye, none nabashimira ku bwo kugaragaza ishyaka n’umuhate. Serivisi zizajya zitangirwa hano zigomba kuba inyangamugayo, zihuse kandi zibereye buri wese.”
Abaturage nabo ntibahishe ibyishimo batewe n’iki gikorwa. Uwingabire Alphonsine, umwe mu batuye Cyagaju, yavuze ko mbere bajyaga gushaka serivisi ku biro by’akagari byari bishaje, ariko ubu ibintu bigiye guhinduka.
Yagize ati: “Twari tumaze igihe twifuza ko twagira ibiro byiza. Kugira ngo tubone serivisi z’akagari byasabaga guha gitifu gahunda, ubanza ahari na we byaramuteraga isoni zo kubyicaramo. Ariko ubu tugiye guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe.”
Niyonzima Anaclet, undi muturage, ati:”Ubu noneho umuturage agiye kujya akemurirwa ibibazo bye ari ahantu hisanzuye, mu makaro, mbega wagira ngo ni mu biro bya Meya. Turashimira ubuyobozi bwacu n’uruhare twagize muri iki gikorwa.”
Ibiro by’Akagari ka Cyagaju byubatswe bijyanye n’igihe, bifite ibyumba umunani n’icyumba cy’inama, ubwiherero bugezweho, ndetse n’ahakirirwa abaturage. Ibi bikaba byitezweho guteza imbere imikorere n’imikoranire hagati y’abaturage n’ubuyobozi, bityo Cyagaju ikarushaho gutera imbere.






