MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Nyemazi agaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zaba inzira yo kurwanya ibiyobyabwenge

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/11/2024
Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza

Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco arasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitekerezo byahindura benshi; akagaragaza n’uko byaba n’igisubizo cyo kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba hamaze iminsi hari gishingwa amahuririro y’abakuze n’urubyiruko, hagamijwe gucyeburana no kwigira ku byakozwe hasigasirwa ibyagezweho; bakanubaka ubufatanye mu rugendo rw’iterambere.

Kimwe mu bibazo bibangamiye urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza bivugwa n’uru rubyiruko ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, aho bemeza ko inzego za Leta zifatanyije n’ababyeyi bakwiye gushyira imbaraga mu guhagurukira iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko ingamba zihari zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari nyinshi, ariko bigasaba n’urubyiruko ubwarwo guhindura imyumvire kandi rukabifashwamo na rugenzi rwarwo.

Meya Nyemazi akomeza asobanura ko ibiganiro bihuza abato n’abakuru ndetse n’inzego za Leta zabigizemo uruhare biri mu bishyirwamo imbaraga, ati: “Guhuza imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge bishingiye ku biganiro hagati y’abakuze n’abato ibyo babona ku myitwarire idasanzwe mu muco wacu, urubyiruko rukwiye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagakora amagurupe manini yagira uruhare mu guhindura imitekerereze n’imigenzereze y’abantu.”

Akomeza agira ati: “Izi mbuga nkoranyambaga zibaho byinshi na benshi, zikoreshejwe neza zaramira byinshi birimo umuco ndetse zikanaganirirwaho za kirazira.”

Kwizera Jean Luc uri mu cyiciro cy’urubyiruko, na we yagize ati: “Hakenewe guhuza urubyiruko mu mahuriro atandukanye bakagira byinshi bahigira kandi bigakorwa barusanze aho ruri, hari nk’ibigo by’urubyiruko ariko abenshi kuri ubu tuzi aho twabasanga ni ku mbuga nkoranyambaga.”

Ikindi urubyiruko rugarukaho ni ugukebura abakuze bakumva ko barerera u Rwanda ntibabone aho abana bangirika bishoye mu biyobyabwenge ngo babareke, nk’uko Niyitegeka Kizito wo mu Murenge wa Mukarange abivuga,

ati: “Hari urubyiruko ruri mu biyobyabwenge kandi abakuru ntacyo babikozeho, usanga umwana ajya kugura kore ahantu hakorera umuntu mukuru, usanga umwana ataha yasinze ntihagire ubimubaza, hari n’aho usanga abana n’ababyeyi basangira inzoga; ibi byose bikwiye kuganirwaho buri wese akamenya uruhare rwe mu kurinda uru Rwanda.”

Umunyabanga mukuru ku rwego rw’Igihugu w’umuryango w’abari mu zabukuru mu Rwanda (ARR) Batamuriza Jeanne d’Arc avuga ko abagize iri shyirahamwe biyemeje kwegera uru rubyiruko bakarufasha gusobanukirwa no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bazagire ejo hazaza heza, aho kuri ubu mu Karere ka Kayonza hamaze gushyirwaho ihuriro ry’abari mu zabukuru n’urubyiruko biyemeje gukora umushinga wo korora ingurube bafatanyije ukazaba n’umwanya wo kuganira ku bindi bibazo byugarije urubyiruko n’uko byashakirwa umuti urambye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abaturage bagejeje ku buyobozi ibyo bifuza gukorerwa

Nyagatare: Abaturage bagejeje ku buyobozi ibyo bifuza gukorerwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU