MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage bagejeje ku buyobozi ibyo bifuza gukorerwa

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
20/11/2024

Abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare bifuza ko igishushanyo mbonera cy’umujyi cyamenyekanishwa kandi kikubahirizwa bagaca ukubiri no gusenyerwa bitewe no gutura ahantu hatemewe, bakanasaba kubakirwa ishuri ryisumbuye no kugezwaho amashanyarazi aho atari.

Hirya no hino mu Karere ka Nyagatare hatangijwe igikorwa cy’Ukwezi kwahariwe umuturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo 2025-2026, mu Murenge wa Nyagatare, iki gikorwa cyahujwe n’inteko z’abaturage.

Mugarukira Jean Pierre, utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari, ka Nyagatare, yatanze igitekerezo cy’uko igishushanyo mbonera cy’imiturire ya Nyagatare gikwiye kubahirizwa nk’Umujyi wunganira uwa Kigali.

Yagize ati: “Igishushanyo mbonera gikwiye kunozwa no kubahirizwa tugaca ukubiri no gusenyerwa ku bwo gutura ahantu hatemewe tutabizi.”

Nkurunziza Charis we yatanze icyifuzo cy’uko hakubakwa kigo cy’amashuri yisumbuye mu kagari kabo, kuko abana babo bagenda byibuza ibirometero bibiri bajya kwiga bikaba ari imbogamizi.

Yagize ati: “Nk’uko twiyemeje kwesa imihigo, turasaba amashuri yisumbuye muri Mirama kuko abana bacu bagenda ibirometero bibiri bajya kwiga, kandi icyo bizasaba abaturage cyose turahari tuzagitanga.”

Ntemeye Jean Bosco yavuze ku kijyanye n’umuriro w’amashanyarazi utaragera ahantu hose, at: “Ntuye hagati ya Mirama na Cyonyo kandi aho hantu nta muriro urahagera.”

Mu gusubiza ku byifuzo abaturage bagaragaje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred yavuze byose bizitabwaho, bikazagenda bikemurwa hashingiye ku bushobozi buhari.

Asubiza ku kijyanye n’iyubahirizwa ry’igishyushanyo mbonera, yagize ati: “Abaturage ba Nyagatare bagomba gutura bijyane n’icyerekezo cy’umujyi, turi gushyira imihanda aho itari bijyanye n’igishushanyo cy’umujyi. Ahubwo mbere yo kubaka, jya wegera ushinzwe ubutaka ku Murenge agufashe kureba ko aho ugiye kubaka nta bikorwaremezo bihateganyijwe.”

Naho ku kijyanye n’amashanyarazi yavuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufi -REG bagiye gutangira gukwirakwiza amashanyarazi aho ataragera, ati: “Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024 nibwo turatangiza igikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere hose aho ataragera dufatanyije na REG.”

Yasoje asaba abaturage kandi kugira imikoranire n’abayobozi mu igenamigambi hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Ati: “Kugira uruhare mu igenamigambi bisobanura ko umuturage akorana n’ubuyobozi mu gushaka iterambere rya buri umwe. Tuba tugomba gukorana bya hafi mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo twibaza, niba ubona hari icyakorwa ngo Akarere kacu karusheho kwesa imihigo, iki nicyo gihe.”

Mu gihe habura amezi agera kuri arindwi ngo umwaka w’imihigo 2024-2025 urangire, mu bikorwa Akarere ka Nyagatare kiyemeje bigera kuri 507 hamaze gukorwamo 219 bingana na 57.4%; mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyari 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Hategekimana Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ubujura no kubura amasoko biri mu bikibangamira iterambere ry’amakoperative

Gatsibo: Ubujura no kubura amasoko biri mu bikibangamira iterambere ry'amakoperative

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU