Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwongeye kwibutsa abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, bubasaba kwirinda amayeri akoreshwa n’abashuka abantu babizeza amashuri, akazi cyangwa ubuzima bwiza mu mahanga, nyamara bakabajyana mu bikorwa by’ihohoterwa n’ubucakara.
Ubu butumwa bwatangiwe mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026, wabereye ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kibungo, aho abaturage bakoze ibikorwa by’isuku birimo gusukura no gucukura ibimoteri mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagaragaje ko hari abantu benshi bashukwa n’ababizeza amahirwe yo kujya kwiga cyangwa gukora mu mahanga, nyamara bagahura n’ibibazo bikomeye.
Yagize ati: “Hari abantu bashukishwa amashuri meza mu mahanga, akazi keza, bagerayo bagasanga babaye abasikama, bari gutuburira abantu babafatiyeho ibyuma ku buryo batongera kubona uko bavugisha umuryango, kandi usanga ibyo biba ku bantu banyura mu nzira zitemewe, ngo banyuze Uganda bagera muri Kenya bikarangira bageze muri za Oman ngo gukorera amafaranga, kuko ari akazi kemewe ubundi bakabaye banyura ku kibuga cy’indege cya Kanombe bakagushakira Passport ukaba ufite amasezerano na Ambassade y’u Rwanda ikaba ibizi.”
Yakomeje asaba ababyeyi gukurikiranira hafi aho abana babo bajya n’abantu babizeza akazi cyangwa amashuri, kuko bamwe bagwa mu mutego wo gucuruzwa cyangwa bagakurwamo ingingo z’umubiri.
Yagize ati: “Nubwo abenshi batabibwira ababyeyi babo, namwe musabwe kugira amakenga nubona umwana yagiye, mujye mumenya aho bari kujya, akenshi iyo babajyanye hari abo bashuka bakabakuramo ibice by’umubiri birimo impyiko, buriya ingingo zirahenda kandi usanga baba bazikeneye cyane, impyiko bakuramo imwe cyangwa zose; abana banyu mubabuze bareke gushukwa n’amafaranga no gushaka gukira vuba.”
Meya Niyonagira yanaburiye abaturage ku bundi buryo bw’icuruzwa ry’abantu bukorerwa imbere mu Gihugu, aho bamwe bashukishwa amafaranga cyangwa ibindi bakajya bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yagize ati: “Hari abantu bagira utubari, ugasanga ibyumba mu gikari afitemo igitanda, abantu baje kunywa akababwira ati ndashaka akana k’agakobwa, yamara gusinda akakazana mu gikari akajya kubasambanya. Iryo naryo ni icuruzwa ry’abantu uwo muntu nimumubona muzamutangire amakuru bikumirwe hakiri kare.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko basanzwe babona abantu bakoresha amayeri yo gushuka urubyiruko n’abana babizeza akazi cyangwa ubuzima bwiza, nyamara bafite indi migambi.
Musabyemariya Clémentine, utuye mu Murenge wa Kibungo, yagize ati: “Umuntu araza agashuka umwana akamubwira ngo ngwino tugende nakuboneye akazi, kandi ari uburyo bwo kujya kumucuruza, bigira ingaruka mbi kuko usanga bagucuruje n’amafaranga bakwemereye ntuyabone, inama nabagira ni uko babireka bakajya bajya ahantu hizewe.”
Niyogisubizo Jean Paul na we yavuze ko hari abantu bakomeje gushukisha abaturage amahirwe y’akazi hanze y’u Rwanda.
Yagize ati: “Hari abantu bajya baza bakatubwira ngo bafite ubucuruzi bujya hanze, ngo twagenda, nkanjye byambayeho hari umugabo witwa Kazungu yashatse kujyana ndamwangira. Inama nabagira ni uko bareka ibyo bintu kandi na Leta igashyiramo imbaraga mu kubahiga.”
Imibare igaragaza uburemere bw’iki kibazo yerekana ko mu mezi atandatu, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 204 bari baracurujwe baje kumenyekana, bafashwa kugaruka mu Rwanda.







