MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Masudi yavuze igituma Bugesera FC idatsinda asaba abayobozi kugikosora

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
18/01/2020
Bugesera FC yanganyije na AS Kigali bituma iguma kumwanya wa Gatandatu n'amanota 24

Ikipe ya Bugesera FC

Umutoza w’Ikipe ya Bugesera FC , Umurundi Masudi Djuma yavuze ko igituma ikipe abereye umutoza ya Bugesera FC itari kwitwara neza biri guterwa no gukoresha imyitozo imipira ishaje itakigezweho,  bagera mu mukino bagakinisha imipira igezweho; bikagora abakinnyi be.

Ibi yabivuze Kiri uyu wa Gatanu nyuma y’umukino wahuje  Bugesera FC na AS Kigali. Uyu mukino ukaba wabereye mu Karere ka Bugesera imbere y’abafana na Bugesera FC.

Amakipe yombi yakinnye umukino unogeye ijisho ariko birangira anganyije ubusa ku busa. Ikipe ya Bugesera ntiyahiriwe n’igice cya mbere kuko yokejwe igitutu na AS Kigali ariko bikarangira itabonye igitego. Mu gice cya kabiri Bugesera yayoboye umukino ariko iminota 90 irangira nta kipe n’imwe ihindukije umunyezamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino umutoza wa Bugesera Masudi Djuma akaba yatangaje ko atanyuzwe no kunganya kuko bari bafite umukino mu ntoki.

Yagize ati: “Gahunda yacu yari iyo kubananiza, mu gice cya mbere twabikoze ariko ntitwashobora kubyaza umusaruro amahirwe arenga arindwi twabonye.”

Masudi Djuma yakomeje agira ati : “Turatakaje ariko njye nashakaga kubatuma kuri komite ngo batugurire imipira yo gukoresha imyitozo kuko biratugora gukina. Imipira dufite ni ibipira bitakigezweho ubanza ari yo ku gihe cya Hitler, mwarabibonye ko ku mukino wa APR FC twatsinzwe kubera gukina imipira tutamenyereye. Rwose komite nigure imipira yo gukina”.

Mu yindi mikino yabaye Etincelles yanganyije na APR FC igitego 1-1, Rayon Sport itsinda  Espoir 3-0, Heroes inganya na Marine 0-0.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Inyungu esheshatu zituruka mu gukora siporo

Inyungu esheshatu zituruka mu gukora siporo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU