Hirya no hino mu gihugu cyacu usanga abantu batandukanye bakora siporo ariko hakaba n’abayikora ari uko babitegetswe na muganga.
Ni kenshi uzabwira abantu ngo mufatanye gukora siporo bakubwira amagambo nk’aya “Siporo ikorwa n’abakire, Siporo ikorwa n’abahaze.”
Nyamara uretse kuba ituma abantu badasaza vuba, ikabarinda indwara harimo n’iz’umutima, siporo inafasha abantu mu kubana neza.
Siporo igira ingaruka nziza kuri roho, no mu buzima bw’imitekerereze, iyo umuntu arangije gukora siporo yumva yifitiye icyizere, akumva umubiri uruhutse, ugafata imyanzuro myiza kandi vuba.
Urugendo rw’amaguru rwonyine rufasha 60% umubiri gukora neza kandi umuntu akiyumva neza, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukora siporo abana neza na bagenzi be kuruta utayikora, ikindi kandi nuko siporo ifasha umuntu kuba inyangamugayo.
MUHAZIYACU.RW yifashishije ibinyamakuru bitandukanye bivuga kuri siporo ibategurira ibintu bitandatu wunguka iyo wakoze siporo.

1. Siporo igarurira umuntu icyizere
Siporo ndetse n’ubwoko butandukanye bw’imikino ngororamubiri bifasha umuntu kwigarurira icyizere kandi akumva ko afitiye umuryango mugari akamaro. Ibi bifasha umuntu kuzuza neza inshingano ze za buri munsi.
2. Kugira intumbero
Siporo ifasha umuntu kwishyiriraho imirongo migari izamufasha mubyo ateganya mu gihe kizaza, ikanamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje. Siporo kandi ikorana n’ibyiyumviro byose uko ari bitanu, igakorana n’imitsi, amagufwa tutibagiwe n’ubwonko.
3. Akanyabugabo
Iyo uhisemo gukora siporo uba uri kwiha cyangwa kwishyiramo akanyabugabo, ibyo bigufasha kugumana ubuzima bwiza, gutakaza ibiro niba ubyibushye cyane, bituma uhorana ubushake bwo guhatana mu byo ukora byose ikindi bikanatuma ubasha gutinyuka.
4. Kugira umuco wo kuguma ku ntego
Siporo ifasha intekerezo kurwanya ubusaza, ubushakashatsi bugaragaza ko imikino y’ingufu n’iyo kunanura imitsi ari ingenzi cyane kuko ifasha ubwonko gutinda gutakaza ubushobozi kandi igafasha umuntu gutekereza neza adahubutse.
5. Irwanya kwiheba na stress
Iyo ukora siporo ntutekereza nabi, kuko siporo ituma umubiri ukora umusemburo witwa Endorphine, uyu musemburo utera ibyishimo ukarwanya stress, bigatuma umuntu yumva ameze neza kandi afite umunezero udasanzwe. Mbere yo kunywa imiti irwanya kwiheba na stress byakabaye byiza umuntu abanje gutekereza gukora siporo.

6. Ubushobozi bw’umuntu mubijyanye n’ubuyobozi
Siporo ikorerwa mu ikipe, itoza umuntu kwemera gutsinda no gutsindwa, nkuko umugani w’igiswahili uvuga ngo: “Asie kubali kushindwa si mushindani“. Ibi bituma umuntu ukora siporo afata umuco wo gukorera mu ikipe yaba no mu kazi gasanzwe ka buri munsi, bimuha ubushobozi bwo kuyobora neza mu gihe kirekire. Ni ukuvuga ko siporo itanga imbaraga zidasanzwe mu buryo bwa roho, no mu buryo bw’umubiri, bigahindura ubuzima bwawe, ndetse n’imishinga yawe igatera imbere.






