Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakanguriye abakora n’abanywa inzoga kubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge bwazo, nyuma yo kumena litiro zisaga 10,500 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, ubwo nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga, ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano n’abaturage, hamenwaga litiro 10,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zari zatunganyijwe n’uruganda rwitwa Iramiro, ruherereye mu Kagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuri.
Izi nzoga zafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’itsinda ryaturutse ku rwego rw’Igihugu rifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, aho basanze ingano y’ibitoki byakoreshejwe idahura n’ingano y’inzoga zakozwe. Iperereza ryagaragaje ko hakoreshwaga ibindi bintu bitemewe birimo pakimaya n’ibindi bivangwa mu nzoga, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kunywa inzoga z’inkorano biterwa ahanini no kugendera ku nshuti mbi no gushaka kwigana abandi.
Kwizera Patrick yagize ati: “Ikintu gituma bamwe mu rubyiruko bishora mu kunywa inzoga z’inkorano ni ukugendera mu kigare no gukorana n’inshuti mbi zinywa ibiyobyabwenge, zikabashora muri izo ngeso. Kuba ubuyobozi bufata umwanya bukaza kuzimena ndabyishimira cyane kuko akenshi zikunda no gutwara ubuzima bw’abantu, kandi abenshi baba ari urubyiruko.”
Kubwayo James na we yagize ati: “Kuba bari guca izi nzoga z’inkorano ni ibintu byiza kuko nta keza kazo. Zigira ingaruka zitandukanye zirimo uburwayi n’urupfu. Iyo tubonye ubuyobozi buzihashya biduha umukoro wo kujya dutanga amakuru igihe tubonye aho zikorerwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’Agateganyo, Kakooza Henry, yasabye abakora inzoga kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibyo bakora bitagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Abenga izi nzoga ndabasaba kubikora mu buryo bwemewe n’amategeko. Kuzenga biremewe ariko hari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agomba kubahirizwa. Bakwiye kubanza gusaba uburenganzira kugira ngo ibikorwa byabo bikurikiranwe, harebwe niba ibyo bakora byujuje ubuziranenge kandi bikozwe mu bikoresho byemewe.”
Yakomeje asaba n’abaguzi kujya bitondera aho bagura inzoga, bakabanza kureba niba zemewe kandi zaragenzuwe.
Ati: “Abanywa inzoga turabasaba kugura izagenzuwe n’inzego zibishinzwe kandi zujuje ubuziranenge. Mu by’ukuri izi nzoga z’inkorano zimaze guteza ibibazo mu Karere ka Nyagatare. Mu byumweru bibiri bishize gusa, mu Murenge wa Rwimiyaga abaturage 42 barazinyoye bagerwaho n’ingaruka zazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’inkorano no gufatanya n’izindi nzego mu gukurikirana abazikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.
Litiro 10,500 z’inzoga zamenwe zifite agaciro karenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, aho abaturage bavuga ko icupa rimwe ryagurishwaga amafaranga 500 Frw.
Ubuyobozi busanga ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru buzagira uruhare rukomeye mu kurandura burundu ubucuruzi n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.









