MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora ntabwo ari amateka gusa, ni n’umwanya wo gusuzuma aho tugeze-Meya Niyonagira

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/07/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko umunsi wo Kwibohora utagomba gufatwa nk’umunsi wo kwibuka amateka gusa, ahubwo ari umwanya wo gusuzuma aho Igihugu n’abaturage bageze mu rugendo rw’iterambere no kongera kwiyemeza kubaka ejo hazaza heza.

Yabivuze kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, byabereye mu Karere ka Ngoma, aho hanatashywe ku mugaragaro umuhanda wa Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko Kwibohora kwahinduye amateka y’u Rwanda, kuko kwazanye ubumwe, amahoro n’iterambere Igihugu gikomeje kwishimira, ati: “Kwibohora twibuka ubutwari bwaranzwe n’Inkotanyi, aho zahaye ubumwe n’iterambere Igihugu cyacu gifite. Kwibohora ntabwo ari amateka gusa, ahubwo ni umwanya wo gusuzuma aho tugeze twubaka Igihugu no gusuzuma urugendo rwo kwiteza imbere, kwigira no guteza imbere abaturage.”

Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma kamaze gutera intambwe zifatika mu nzego zitandukanye zifasha imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Mu Karere ka Ngoma twishimira intambwe tumaze gutera, haba mu kongera umusaruro, kwagura ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, guteza imbere ubuvuzi n’uburezi, byose bishyigikira iterambere ry’abaturage.”

Nubwo yagaragaje ibyo akarere kamaze kugeraho, Meya Niyonagira yavuze ko hakiri urugendo rwo gukomeza guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro n’ihangwa ry’imirimo.

Yagize ati: “Nubwo hari ibyo tumaze kugeraho, turacyafite urugendo mu guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ubucuruzi, duhanga imirimo iteza imbere abaturage.”

Meya Niyonagira yanibukije ko kurinda ibyagezweho ari inshingano ya buri wese, asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’akarere no guhanga udushya, Ati: “Ubuyobozi dufite inshingano ikomeye yo kurinda ibyagezweho, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turasaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kacu bahanga udushya.”

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, hanatashywe ku mugaragaro umuhanda wa Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku ufite uburebure bwa kilometero 9, wubatswe utwaye 1.073.633.913 Frw. Biteganyijwe ko uyu muhanda uzarushaho korohereza abaturage n’abacuruzi mu ngendo, guteza imbere ubuhahirane no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Akarere ka Ngoma.

Abitabiriye ibirori bagaragaje ko imyaka 32 yo Kwibohora yabaye umusingi w’impinduka zigaragara mu mibereho y’Abanyarwanda, banashimangira ko gukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe n’umutekano ari byo bizatuma iterambere rikomeza gusigasirwa.

Ibirori byo Kwibuhora 32 byabereye muri sitade ya Ngoma nyuma yo gutaha ibikorwaremezo bihrutse kubakwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora32: Hatashywe ibikorwaremezo bya COPRORIZ Ntende i Gatsibo

Kwibohora32: Hatashywe ibikorwaremezo bya COPRORIZ Ntende i Gatsibo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU