Koperative COPRORIZ Ntende ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende giherereye mu Murenge wa Rugarama yashimiwe uruhare rwayo mu bikorwa biteza imbere abanyamuryango bayo ndetse n’Akarere muri rusange; mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32.
Byagarutsweho kuri uyu wa 4 Nyakanga mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro,ibikorwa by’iterambere bya koperative COPRORIZ Ntende, birimo hoteli ari ku rwego rw’inyenyeri ebyiri ifite ibyumba bigera kuri 52 ndetse n’iduka ry’umuhinzi, rifasha abanyamuryango ba koperative guhaha ibyo bakeneye ku giciro gito ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.
Ni ibirori byahujwe no kwizihiza umunsi wo kwibohora uba tariki ya 4 Nyakanga, aho ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rugarama.
Bamwe mu banyamurwango ba koperative COPRORIZ Ntende bavuga ko iterambere bagezeho barikesha kuba muri koperative .
Mu buhamya bwa Mukandori Vestine yagize, ati: “Natangiye ibyo guhinga umuceri ntabizi, ariko ngezemo banyigisha guhinga, ntangira nsarura imifuka itatu y’umuceri ariko ubu ngeze ku mifuka 30. Ikindi bangurije amafaranga yo kumfasha ntangira bampa ibihumbi 100Frw none ubu bashobora kunguriza miliyoni 5Frw, ariko icyambere nishimira ni uko nashoboye kugura ubutaka bungana na hegitari enye n’igice, ikindi ni uko nashoboye kwishyurira ishuri abana banjye, kubaka inzu nziza mbamo, norora inka z’umukamo zima litiro 20 ku munsi; byose mbikesha kuba muri koperative.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba Dr.Jeanne Nyirahabimana yavuze ko ibyo Igihugu kimaze kugeraho ari byinshi nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, birimo ibikorwaremezo bitandukanye, asaba abaturage kuzirikana ibyakozwe, amateka Igihugu cyaciyemo, aho kigeze, ndetse n’ibiri imbere bitarakorwa.
Yagize ati: “ U Rwanda rumaze kubohorwa, Igihugu kivuye muri Jenoside, cyasenyutse, ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yatangiye umurimo ukomeye wo kubaka Igihugu no kudushyiriraho iby’ibanze kugira ngo tubashe gutera imbere, kuri ubu ibyo tumaze kugeraho ni byinshi nyuma yo kubohora u Rwanda, amazi meza, imihanda, amashanyarazi, n’ibindi. Mu gihe twizihiza uyu munsi, ni umwanya wo kuzirikana ibyo byose, amateka yacu, ibyakozwe, n’ibyo dusigaje imbere.”
Yakomeje agira ati: “Leta yacu yagiye idushyiriraho gahunda zitandukanye, ubu turi mu cyerekezo 2050. Ibyo byose ni ibiha icyerekezo Igihugu, tuvuga ngo muri 2050 tuzaba tugeze ahangaha mu iterambere ry’Igihugu ndetse n’iterambere rya buri munyarwanda, ni aha buri muntu kwibaza ngo ngeze he muri uyu mujyo wo gutera imbere, ni umwanya wo kubizirikana no gufata icyemezo kugira ngo umwaka utaha ubwo tuzaba twizihiza uyu munsi, buri wese azabe yarateye intambwe.”
Dr. Nyirahabimana kandi yashimiye koperative COPRORIZ Ntende uruhare igira mu iterambere ry’abanyamuryango bayo, agira ati: “Ibyo koperative COPRORIZ Ntende yagezeho ni ibikorwa by’indashyikirwa, kandi ni urugero rw’ibishoboka, kuko hari aho usanga ibikorwa by’abanyamuryango bikiza abandi ariko bo ntibibagereho, icyo dushima uyu munsi ni uko iyi koperative yaranzwe no kugira abayobozi bazima baha koperative icyerekezo, babona umutungo bakawushora mu nyungu rusange; kugeza ubwo bubatse hoteri twatashye uyu munsi kandi izagirira akamaro abanyamuryango muri rusange.”
Kuri ubu u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32, raporo y’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyandarwanda y’umwaka wa 2025 igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigero cya 95.6%. Ni mu gihe abaturage bagaragaza ko bafitiye icyizere ubuyobozi ku kigero kingana na 93.6%.









