Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yibukije abaganga n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi ko imiterere y’akazi ko kwa muganga itandukanye cyane n’akandi kazi, ibi yabigarutseho ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu bitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.
Ni uruzinduko yagize kuri uyu wa 13 Mutarama. Ubwo yagiranaga ibiganiro n’abakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu Dr Nsanzimana Sabin yabajijwe n’umwe mu bahakorera ikibazo kijyanye n’amasaha y’akazi yahindutse ku bandi ariko abakora kwa muganga bo amasaha yabo ntahinduke.
Mwizerwa, ukora muri serivisi y’ubugororangingo yagize ati: “Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cy’uko inzego za leta zajya zitangira akazi amasaha yigiye imbere ho gato, ni ikibazo kihariye mu bakora kwa muganga noneho byagera Rwinkwavu ho bikaba akarusho kuko usanga hari abakozi benshi bakora ku bitaro ariko batahegereye ku buryo isaha ya saa moya ibabangamiye.”
Ubwo yasubizaga iki kibazo, Minisitiri Dr Nsanzimana yibukije abaganga n’abakora sirivisi zo kwa muganga ko nta masaha bagira yo gukora,
Yagize ati: “Reka nkivugeho kuko aho ngiye hose barakimbaza, kwa muganga batangira akazi ryari bakarangiza ryari? Ni ugukora amasaha 24 kuri 24, rero kwa muganga ntabwo ari nko muri banki cyangwa Forex Bureau bagira amasaha bafunga n’ayo bafunguriraho.”
Minisisitiri Dr Nsanzimana yakomeje agira ati: “Biragoye kuko n’iyo wakwegeza imbere ho amasaha ntuzata abarwayi, mubigenzuye neza mugitondo saa kumi n’ebyiri abarwayi baba baje kwivuza, n”iyo wakongeza amasaha y’igihe utangirira akazi n’ubundi uzagasoza ya masaha yiyongereye kuko niba wakiraga abantu 25 ntuzabata ngo ni uko amasaha yageze; ikindi ni uko abarwayi ntibahindutse, abakozi ntibahindutse turacyari muri bwa buzima.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko imiterere y’akazi ko kwa muganga uko kubatse bakora basimburanwa
Yabibukije ko kuri ubu nta bakozi leta ifite bandi bakwiyongeraho ngo bajye basimburanwa, aha niho yashimangiye ko mu gihe abakozi bakiri bacye akazi kagomba gukorwa uko kari gasanzwe, hari impamvu yo kongera amasaha cyangwa se korohereza abakozi bikazakorwa n’ubuyobozi bw’ibitaro ubwabyo bushingiye ku miterere y’akazi.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yari ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel n’abo mu nzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ndetse na bamwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuzima.









