Akarere ka Kayonza muri uyu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 gafite imihigo 112, iki ni kimwe mu byatunguranye ndetse bituma hibazwa impamvu yatumye iyi mihigo yiyongera, ibitekerezo bya bamwe mu baturage bo muri aka Karere ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze birisobanura ubwabyo.
Imihigo y’ubukungu ni 33, mu mibereho myiza ni 57 naho mu miyoborere myiza ni 22, ubwinshi bw’iyi mihigo ngo bugomba kujyana no gukemura bimwe mu bibazo biri muri aka karere.

Hari zimwe mu ngero zatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, aho yagaragaje ko gahunda ya Ejo Heza mu karere iri ku kigero cya 6%, kwishyura inguzanyo z’abahawe amafaranga ya VUP bari ku kigero cya 14% aho bagombaga kwishyuza amafaranga 119,581,854, kugeza ubu hamaze kwishyurwa miliyoni 16.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ashimangira ko buri muhigo ufite umwihariko wawo mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati: “Buri muhigo ufite umwihariko wawo kuko kuba ari myinshi cyangwa mikeya icya ngombwa ni uguhindura ubuzima bw’abaturage, buri muhigo uko twawuhize yose uko ari 112 buri gice cy’ubuzima bw’abaturage kirahagarariwe”
Mu karere ka Kayonza imihigo yabo yari isanzwe iri hagati ya 70 na 80 ariko ngo uyu mwaka habayeho umwihariko wo kugira imihigo ihindura ubuzima bw’abaturage.
Abaturage bo bavuga ko ubu buryo bwaje ari bwo bari bakeneye. Busingye Violet utuye mu Mudugudu wa Karubamba mu Murenge wa Rukara yagize ati “ibibazo bijyanye n’ubushobozi bucye bw’abaturage ni bimwe mubyo twabonaga ko bitahabwaga umwanya wabyo ariko muri iyi mihigo twasanze barabyitayeho, ubundi wasangaga bitari mu mihigo y’akarere ariko ubu ubwo byagiye ku karere nabo bazabyitaho.”
Rutayisire Augustin ni umuturage wo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri, yemeza ko kuba imihigo yariyongereye bizatuma akarere gakorana imbaraga cyane ku bibazo byazengereje abaturage.
Yakomeje agira ati: “Kuba imihigo ari myinshi ni akarusho kurenza uko yari isanzwe, ubu noneho ibazo byacu byinshi turabibonamo kandi bazabyitaho, ibishyizwe mu mihigo babyitaho cyane, habi ibijyanye no kubakira abaturage kubafasha mu iterambere ryabo ni byinshi ubona ko ubwo akarere kabyigiriyemo noneho ntibirangirire ku murenge bizakorwa kandi neza.”
Iyi gahunda yo kongera imihigo ikaba myinshi kugirango yihutishe iterambere ry’abaturage ngo si umwihariko gusa w’ i Kayonza nkuko bitangazwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ubwo yari yitabiriye inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza.

Yagize at:“Ntabwo ugomba guhiga ibikoroheye kuba wageraho uwo munsi ntabwo biba byabaye imihigo, umuhigo bisaba kwiha urukiramende, ikindi ni ibintu bizagusaba kubira ibyuya ukanakora cyane, niyo mpamvu twahize imihigo myinshi cyane kugirango dusubize ibibazo bitandukanye, bijyanye n’imibereho y’abaturage”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko aho imihigo bahize ikiri ari umwanya wabo wo gukora cyane, kuko kutesa iyo mihigo bisobanuye ko n’imibereho myiza y’abaturage igambiriwe gutezwa imbere, bitabayeho nkuko byateganyijwe.
Ibi kandi biraherekezwa na gahunda ya Tujyanemo mu mihigo yatangijwe mu ntara y’Iburasirazuba kugirango buri wese ufite aho ahuriye n’umuhigo awumenye kandi akurikirane ishyirwa mu bikorwa byawo.





