MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kubaka umuyoboro uzageza amazi ku baturage ibihumbi 15 i Nasho bigeze kuri 72%

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
03/09/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Water Aid Ishami ry’u Rwanda, kuri ubu bari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 30, uzageza amazi meza ku baturage basaga 15,900 bo bice by’Umurenge wa Nasho.

Ibikorwa byo kubaka uwo muyoboro bigeze ku kigero cya 72%, bikaba biteganyijwe ko uzageza amazi meza ku baturage bo bice by’utugari twa Kagese, Cyambwe na Ntaruka.

Uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga milioni 598, biteganyijwe ko ibikorwa byo kuwubaka bizuzura mu kwezi kwa Mutarama 2026.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nasho baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko koko muri uyu Murenge bafite ikibazo cy’amazi macye, kuko ayo bavoma usanga atari meza kandi bakayakura ahantu kure.

Ntawumvayino Patricia utuye mu Kagari ka Ntaruka yagize ati: “Aya mazi namara kugera aho dutuye azatugirira akamaro gakomeye kuko ubu dusanzwe tuvoma amazi kure kandi ugasanga tuvoma amazi mabi. Ubu baramutse bamaze kuyubaka byaba ari byiza cyane kuko ntabwo twazongera kuvunika tujya gushaka amazi kure.”

Hakizimana Jean Baptiste utuye Nasho yagize ati: “Aya mazi naramuka aje azatuma tubona amazi meza, ubundi dusanzwe tujya kuyazana ahantu kure, kandi ugasanga ari mabi. Turashimira ubuyobozi bw’akarere bugiye kutuzanira amazi meza, kuko twanywaga amazi y’ibiziba.”

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yavuze ko mu Karere ka Kirehe nubwo 78% hari amavomero, ariko usanga amenshi nta mazi ahagije arimo ibihombo byarumye, bakaba bafite intego yo kongera amazi, abaturage bakayabona mu buryo bukwiye hafi yabo.

Yagize ati: “Duhora twifuza kuba abaturage bagira amazi meza, nk’umuryango wacu turashaka ko buri wese yagera ku mazi meza. Mu Karere ka Kirehe hari ahantu henshi hatari amazi, uyu ni umushinga wa 3 tugiye gukoranaho, hari indi mishinga yabanje twakozeho. Turifuza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere. Kirehe amazi meza agera ku bantu basaga 78% gusa hari amavomero usanga yarumye nta mazi arimo. Ubu rero nicyo gihe ngo dushyiremo amazi abaturage batangire bayabone.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu Karere bijyanye no kugeza ku baturage amazi meza ariko bitaragera ku kigero cya 100%, kuko ubu akarere kageze kuri 78%, ariko hakomeje gushyirwamo imbaraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose igerweho.

Yagize ati: “Mu Karere ka Kirehe turacyafite ikibazo cyo kuba twagera ku mazi meza, hari ibyamaze gukorwa nubwo bitaragera ku kigero cya 100% ariko nibyo twifuza kugira ngo abaturage bacu babe bagira amazi meza, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, turifuza gukomeza gukorana nabo no mu yindi mishinga.”

Ubuyobozi bwa Wateraid ishami ry’u Rwanda bwagaragaje ko mu myaka itatu bamaze bakorera mu Karere ka Kirehe amazi meza yageze ku baturage basaga ibihumbi 64, binyuze mu mishinga igera kuri ine yo kugeza amazi meza ku baturage imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 100.

I Nasho hari no kubakwa ubwiherero mu rwego rw’isuku n’isukura ku bufatanye na Water Aid Rwanda
Imirimo yo kubaka ikigega kizakira amazi ava mu isoko ahitwa Nyamurindira, mu Kagari ka Ntaruka
Mukeshimana Vestine, Umuyobozi wa Water Aid Rwanda
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yaganiriye n’abayobozi bo muri Water Aid

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ababyeyi basabwa kwitegura kohereza abana ku mashuri ku gihe

Ababyeyi basabwa kwitegura kohereza abana ku mashuri ku gihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU