MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ababyeyi basabwa kwitegura kohereza abana ku mashuri ku gihe

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
03/09/2025

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bw’abana b’u Rwanda no guharanira ko nta mwana usigara inyuma, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi kwitegura neza kohereza kandi ku gihe ku mashuri, abana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

Ni ubutumwa bwatangazwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yibutsa ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu, bityo ko nta mubyeyi ukwiye kwitwaza inzitizi iyo ari yo yose ngo abuze umwana kwiga.

Yavuze ati: “Ababyeyi bacu turabasaba kwitegura hakiri kare kugira ngo abana bose bazabashe gutangira amasomo ku gihe. Umwana wese agomba kubona amahirwe angana yo kwiga, yaba uwo mu muryango ukennye cyangwa ukize, kuko uburezi ari uburenganzira bw’ibanze ku mwana.”

Yakomeje asaba ko n’abana bagiye bata ishuri ku mpamvu zitandukanye, ababyeyi babo babafasha kubasubiza mu ishuri kugira ngo bongere gukomeza amasomo yabo, ati: “Ntitwifuza kubona umwana n’umwe mu karere kacu usigaye murugo kubera kutitabwaho. Umuryango, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi bagomba gufatanya kugira ngo abana bose basubire ku ishuri, kuko uburezi ni bwo bukenewe mu kubaka ejo hazaza heza.”

Yasoje agira ati: “Umwana wiga ni we musingi w’ejo hazaza h’Igihugu. Iyo dushyize hamwe nk’ababyeyi, abayobozi n’abarezi, tubasha kubaka u Rwanda ruzira ubujiji, rufite abahanga n’abanyabwenge bategura iterambere rirambye.”

Umwaka w’amashuri wa 2025–2026 biteganyijwe ko uzatangira ku wa 8 Nzeri 2025, bikaba ari ngombwa ko ababyeyi bakora ibishoboka byose mbere y’uwo munsi, bategura ibikoresho by’ishuri ndetse banategura abana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bazinjire mu mwaka mushya bafite ubushake n’imbaraga.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Barashima ko bubakiwe inzu y’ababyeyi yujuje ibisabwa i Rubona

Ngoma: Barashima ko bubakiwe inzu y’ababyeyi yujuje ibisabwa i Rubona

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU