Hitimana Isaïe ni umusore w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Gahama, Akarere ka Kirehe, kuri ubu avuga ko yihebeye umwuga wo gukora imitako y’Imigongo, kandi ahamya ko byatangiye kumuteza imbere, agashishikariza n’abandi bakiri bato gakura amaboko mu mifuka bagashaka ibyo bakora bakiteza imbere.
Ngo bijya gutangira, Hitimana yabonaga mu gace yaratuyemo Imigongo ikorwa n’abantu biganjemo abageze mu zabukuru, abona ko ibyo bakora ari byiza bituma abegera na we bamwigisha uko iyo mitako ikorwa, na we atangira kuyikora nyuma aza gutangira kujya ayikorera.
Hitimana yabwiye MUHAZIYACU muri make uko yisanze ari umunyabugeni by’umwihariko akora Imigongo, ati: “Urugendo rwanjye narutangiye mu mwaka wa 2019, aho nagiye ahantu bita mu Kaziba nsanga abikora ni uko musaba ko yanyigisha ntangira gukora Imigongo uko.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko Imigongo ikorwa n’abantu bakuze cyane, kandi akaba yiyumvamo ubuhanzi bushingiye ku bugeni ari bimwe mu byatumye ashyira imbaraga muri ubu bugeni.
Yagize ati: “Nakuze niyumva nk’umunyabugeni, nkumva nkunze gushushanya, ikindi, ibi bintu bikunze gukorwa n’abantu bakuze cyane, nkumva nkanjye ukiri muto mbikoze hari umusanzu ukomeye naba ntanze ku muco wacu, ikindi nakomezaga kwibaza impamvu bikorwa n’abantu bakuze nkavuga nti mbikoze byagenda gute! ntangira ubwo kandi urabona ko bintunze.”
Hitimana asobanura ko atangira kwiga gukora iyi mitako y’Imigongo atari azi ko harimo amafaranga, we yabyize kuko abikunda, gusa kuri ubu ahamya ko n’amafaranga yatangiye kuyabona kandi hari icyo bimaze kumugezaho anemeza ko yamaze kubona amasoko yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Ni ukuvuga ngo ntangira nta mafaranga nari nkurikiyemo, ahubwo nabonaga abantu babikora nkavuga nanjye ngomba kubikora, kandi kugeza ubu maze kubikuramo byinshi, ndi umusore wigize kandi bituma ntirirwa nzenguruka. Ubu amasoko nyakura mu Mujyi wa Kigali kuko naratembereye ubu ndabaranguza barangiza bo bakigurishiriza.”
Hitimana ni umwe muri benshi bakora ubugeni bw’Imigongo bashimishijwe no kuba Akarere ka Kirehe kari kubaka inzu izajya imurikirwamo iyi mitako, bivugwa ko ifite inkomoko i Nyarubuye muri aka karere.
Yagize ati: “Byaranshimishije cyane, ubu aka kanya mvuye aha ngaha nkajya gukora mu nzu ndi kumwe na bagenzi banjye ahahurira abantu benshi, amafaranga ninjizaga aka kanya yazamuka nkajya hejuru yayo, ni ibintu bishimishije cyane rwose, kandi tunashimira ubuyobozi.”
Avuga ko nibura amafaranga macye kuri ubu yinjiza muri aka kazi ke ari ibihumbi 60 buri kwezi, agasaba bagenzi be birirwa ntacyo bakora kuba bakihugura mu gukora iyi migongo bakiteza imbere.
Ati: “Inama nagira urubyiruko rugenzi rwanjye ni uko bakura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora kuko Leta yacu idushishikariza gukora kandi ikunda urubyiruko, hano njyewe ku kwezi nshobora gukuramo ibihumbi 60Frw kandi urabona ko mfite n’abamfasha nabo bungukiramo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko imirimo yo kubaka inzu ya ‘Imigongo Hub’ izajya imurikirwamo ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere ka Kirehe, ubu igeze ku kigero cya 30% yubakwa, ikaba iri kubakwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije-REMA.
Ubuyobozi kandi busobanura ko bwatangije urugendo rwo kwandikisha imitako y’Imigongo mu mirage y’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), kugira ngo izarindwe kandi imenyekane kurushaho ku rwego mpuzamahanga.









