MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urubyiruko rushima amahirwe yo kwiteza imbere Leta yarushyiriyeho 

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
26/01/2026

Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare ruvuga ko rushimira Leta y’u Rwanda ku mahirwe menshi yashyizweho agamije kurufasha kwiteza imbere no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu, rubigaragaza binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo amahirwe yo kwiga, gukora no kwihangira imirimo.

Bamwe mu rubyiruko bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo, barimo Habimana Jean Claude, Mukamana Alice na Niyonzima Eric, bose bavuze ko gahunda za Leta zibanda ku rubyiruko zabahaye icyerekezo n’imbaraga zo gukorera ku nzozi zabo.

Aba bemeza ko binyuze muri gahunda zirimo TVET, YouthConnekt, n’izindi gahunda zo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, urubyiruko rwinshi rwabonye ubumenyi n’amahirwe yo kwihangira imirimo.

Habimana Jean Claude avuze ko amahugurwa y’umwuga yahawe yamufashije kubona ubumenyi bwo gusudira ubu akaba yarashinze umushinga ubyara inyungu kandi ukaba uha akazi abandi.

Ati: “Iyo Leta itashyira imbaraga mu rubyiruko, benshi muri twe ntitwari kubona aho dutangirira.”

Niyonzima Eric, na we agaragaza ko gahunda za Leta zamufashije gutinyuka gutangiza umushinga w’ubucuruzi bushingiye ku guhanga udushya harimo imitako, kudoda imyenda, avuga ko ubu abasha kwiyishyurira ubwishingizi, kwitabira iterambere ry’umuryango no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Byose dukora ni uko Leta yaduhaye amahirwe, umutekano, ibyo nkora birantunze kandi numva ko nzabyagura nkaha abandi akazi, tugafatanya kubaka Igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuze ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushyira imbere iterambere ry’urubyiruko. ati: “Urubyiruko ni inkingi y’iterambere. Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda, Akarere ka Nyagatare Leta n’abafatanyabikorwa twita no mu gushyiraho amahirwe atandukanye arufasha kwiga, kwiteza imbere no kwihangira imirimo.”

Ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora (16+) bari hafi ya miliyoni 8.3. Muri bo, abari bafite akazi bari hafi ya miliyoni 4.4, mu gihe abari mu bushomeri bari hafi ya 780,000. Abari hanze y’isoko ry’umurimo, barimo abatarashakaga akazi cyangwa abari mu zindi nshingano zitandukanye, bari hafi ya miliyoni eshatu.

Igipimo cy’abitabira isoko ry’umurimo (labour force participation rate) muri uwo mwaka cyari 62.9%.

Mu mwaka wa 2025, by’umwihariko mu gihembwe cya kabiri (Q2), ubushomeri bwagaragaje igabanuka. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Labour Force Survey (LFS), aho igipimo cy’ubushomeri cyari 13.4%, kigaragaza intambwe igaragara mu kongera amahirwe y’akazi.

Raporo za LFS zagaragaje kandi ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rutari mu kazi, mu mashuri cyangwa mu mahugurwa (NEET) rwari ku gipimo cya 25.6%.

Nk’uko bigaragara muri iyi raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), urubyiruko rungana na 27.1% by’abaturage bose bo mu Rwanda ruri mu kigero cy’imyaka 16–30. Ibi bigaragaza uruhare rukomeye urubyiruko rufite mu mibereho n’iterambere ry’Igihugu.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dufite umubare munini w’urubyiruko, aho rugeze ku 177,98, bikaba bisaba ingamba zihariye zo kurushaho kurufasha kubona akazi n’amahirwe y’iterambere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Muri Mata, imiryango 96 igituye mu kirwa cya Sharita izatangira kuhimurwa

Muri Mata, imiryango 96 igituye mu kirwa cya Sharita izatangira kuhimurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU