MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Muri Mata, imiryango 96 igituye mu kirwa cya Sharita izatangira kuhimurwa

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
26/01/2026
Imirimo yo kubaka inzu iyo miryango izimurirwamo igeze kuri 40%

Imirimo yo kubaka inzu iyo miryango izimurirwamo igeze kuri 40%

Ibikorwa byo kubaka inzu zizimurirwamo imiryango 96 izavanwa mu kirwa cya Sharita igatuzwa mu Kagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru aho izaba ishobora kubona serivisi hafi ikanegera ibikorwaremezo, kuri ubu izi nzu zigeze kuri 40% aho biteganyijwe ko mu kwezi kwa Mata 2026 zizaba zuzuye bagatangira kuzibamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko iyo imiryango 96 igituye muri Sharita ngo itazarenza mu kwezi kwa Mata 2026 itarimurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko imirimo iri kwihutishwa kugira ngo ibikorwa byo kwimura aba baturage bitangire gukorwa.

Yagize ati: “Turi kubaka inzu z’imiryango 96, duteganya ko imibare ikomeza gushakishwa no kureba ko ntawe twibagiwe. Biteganywa ko tubimura muri aya mezi abiri ari imbere, turifuza ko mu kwezi kwa Kane baba baramaze kwimurwa, kandi twibwira ko zizafasha kugira ngo bimuke kandi neza, hanyuma basange ibikorwaremezo, imibereho n’umutekano bijyanye n’ibyo u Rwanda twifuza, babibone hakuno (y’ikirwa cya Sharita).”

Muri site ya Kivusha ahazimurirwa iyo miryango, hari kubakwamo inzu 48 zo mu bwoko buzwi nka “Two in one” aho inzu imwe ituzwamo imiryango ibiri.

Umushinga wo kubaka izi nzu, uzuzura utwaye asaga miliyoni 715 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo harimo uruhare rw’Akarere, urw’Abafatanyabikorwa, ndetse n’umuganda w’abaturage.

Imirimo yo kubaka izi nzu yatangiye ku itariki ya 19 Nzeri 2025, ikaba iteganya gusozwa mu mpera z’ukwezi kwa Mata 20226.

Abaturage batuye mu kirwa cya Sharita, batangiye kukimurwaho mu mwaka w’ 2017 ubwo mu cyiciro cya mbere himurwaga imiryango igera kuri 23, nyuma mu mwaka wa 2023 himuwe indi miryango 60, aho yegerejwe ibikorwa by’amajyambere nk’amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi bikorwa biri muri gahunda za Leta zigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Akarere ka Bugesera kandi gatangaza ko muri uyu mudugudu wa Kivusha hazahita hubakwa irerero, ivuriro ry’ibanze ndetse n’ibindi bikorwaremezo nkenerwa kugira ngo bifashe aba baturage.

 

Imirimo yo gutunganya inzu zizatuzwamo imiryango izimurwa mu Kirwa cya Sharita, irarimbanyije
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko muri Mata 2026 imiryango 96 yari igituye mu kirwa cya Sharita izimurirwa mu Murenge wa Rweru, muri Site ya Kivusha
Muri Site ya Kivusha hari kubakwa inzu 48

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana
Imiyoborere

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

07/10/2026
Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw
Amakuru

Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw

05/10/2026
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8
Ubukungu

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

02/10/2026
Rwamagana: Imiryango 44 yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko
Umuryango

Rwamagana: Imiryango 44 yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko

01/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Muri uku kwezi abantu babiri bariwe n’imbwa, umwe muribo arapfa

Ngoma: Muri uku kwezi abantu babiri bariwe n’imbwa, umwe muribo arapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU