MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Muri uku kwezi abantu babiri bariwe n’imbwa, umwe muribo arapfa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
26/01/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukangurira abaturage b’aka Karere boroye imbwa, kwihutira kuzikingiza no kuzitaho birinda ko zazerera zikaba zagera aho ziruma abantu cyangwa amatungo yabo, kuko iyo igize uwo iruma bishobora no kumuviramo kuba yahasiga ubuzima.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwabigarutseho kuri uyu wa 26 Mutarama 2026, ubwo ubuyobozi bw’aka Karere bwifatanyaga n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC, mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Remera, ku rwunge rw’amashuri rwa Gasetsa.

Ubu bukangurambaga bwari bugamije gukangurira abanyeshuri kwirinda gukina n’imbwa, gukumira no kwirinda indwara y’ibisazi by’imbwa ndetse n’izindi ndwara zititaweho.

Ibi biraba mu gihe muri aka Karere, muri uyu mwaka wa 2026 gusa abantu babiri barumwe n’imbwa, umwe akahasiga ubuzima undi akaba ari kwitabwaho n’abaganga. No mu mwaka ushize wa 2025, mu bantu batanu barumwe n’imbwa mu Gihugu hose, umwe yari uwo mu Karere ka Ngoma, ibishyira aka Karere mu turere abaturage bugarijwe no kurumwa n’imbwa.

Abanyeshuri babwiwe ko badakwiye gukubaganira imbwa by’umwihariko mu gihe iryamye, mu gihe irimo kurya, mu gihe iri kumwe n’ibibwana byayo. Babashishikariza ko uhuye n’imbwa aba akwiye kuyiha inzira, kandi yaza imusanga agahama hamwe yirinda kwiruka.

Basobanuriwe ko kandi, mu gihe imbwa ikurumye ugomba guhita ushaka umuntu akagusukira amazi ahakomeretse, ukahoza n’isabune mu gihe kingana n’iminota 15’ kandi ukihutira kujya kwa muganga.

Nyuma y’ibi biganiro byatanzwe, abaganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko bagiye kwirinda kurumwa nazo bazigendera kure, kandi ko ubutumwa bahawe nabo bagiye kubuha bagenzi babo.

Murwanashyaka Antoine, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuru rwa Gasetsa TSS, yagize ati: “Abana benshi ntabwo bari bazi ingaruka y’ibisazi by’imbwa, uburyo bazifata n’uburyo bazihunga, nuko bakwitwara kugira ngo zitabatera ibisazi; ubu rero icyo tugiye gukora ni ugukomeza kubibakangurira kugira ngo batazabyibagirwa.”

Iyabivuze Joseph na we yagize ati: “Ubu abo twasize mu rugo tugiye kubereka yuko imbwa atari ikintu cyo kwizerwa cyane. Nkanjye ndayifite ariko ntabwo nzongera kuyikiniraho uko mbonye, na bagenzi banjye nzajya mbibashishikariza, kuko numvise iyo ikurumye wanapfa.”

Hitiyaremye Nathan, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ukorera mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, agaragaza ko Akarere ka Ngoma kari mu turere abantu barumwa n’imbwa cyane,

Yagize ati: “Akarere ka Ngoma kaza mu turere nk’icumi twa mbere tugira abantu benshi barumwa n’imbwa, ndetse n’abagize ibisazi by’imbwa mu mwaka ushize, muri batanu twagize, umwe yari uwo muri Ngoma. Gusa igikomeye cyane ni uruhare akarere kari kugira muri kontorole y’indwara y’ibisazi by’imbwa. Ari naho hatangiye kuzibarura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, agaragaza ko kubera imbwa zimaze iminsi ziruma abaturage hatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abantu indwara y’ibisazi by’imbwa, no kwirinda ko zabaruma.

Yasabye abaturage bazifite kujya bazitaho birinda ko zazerera, kandi bakitabira igikorwa cyo kuzikingira no kuzikonesha birinda ko zororoka cyane.

Yakomeje  agira ati: ” Twanatangiye ibikorwa byo kuzikingira, tunasaba abazifite kujya bitabira, hari na gahunda yo kuzikona zaba ingabo n’ingore twirinda ko zakororoka cyane. Mu gihe hari umuturage irumye, akwiye guhita yihutira kujya kwa muganga kandi akatumenyesha kugira ngo tumukurikirane.”

Mu Rwanda, habarurwa imbwa zigera ku bihumbi 66. Mu gihe mu Karere ka Ngoma kugeza ubu hamaze kubarurwamo izigera kuri 900. Muri uyu mwaka, abantu babiri b’i Ngoma barumwe n’imbwa, umwe ahita ahasiga ubuzima.

Hirya no hino ku Isi, 40% by’abarumwa n’imbwa, ni abana bari munsi y’imyaka 15, aho nibura buri minota 9 ku isi ibisazi by’imbwa byica umuntu.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho ibisazi, mu gihe 78% by’abantu bajya kwa muganga bariwe n’amatungo 70% ari abariwe n’imbwa.

Inzobere mu buzima zivuga ko mu gihe imbwa iriye umuntu agomba koza icyo gisebe nibura iminota 15 akacyoza n’amazi n’isabune, ibi ngo bishobora kumufasha 90% kugabanya ko ya virusi ikomeza gukwira mu mubiri.

Hitiyaremye Nathan, Umukozi wa RBC yasabye abanyeshuri ko ubutumwa bahawe bwo kwirinda kurumwa n’imbwa babuha na bagenzi babo
Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuru rwa Gasetsa TSS bagajejweho ubutumwa bwo kwirinda kurumwa n’imbwa n’izindi ndwara zititaweho

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Hamenywe litiro 160 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ngoma: Hamenywe litiro 160 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU