Mu birori byabereye mu Karere ka Nyagatare ku munsi wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, koperative ya Muvumba P8 Rice Growers yegukanye igihembo cya koperative yabaye indashyikirwa kurusha izindi mu karere.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Koperative umuyoboro udaheza, uganisha ku bisubizo birambye byubaka isi nziza.”
Koperative Muvumba P8, isanzwe ihinga umuceri mu gishanga cya Muvumba, ni yo yahawe igihembo cy’iyabaye indashyikirwa muri 2025, hashingiwe ku miyoborere myiza, imicungire y’umutungo, serivisi zinoze no guteza imbere abanyamuryango bayo.
Perezida wa koperative Muvumba P8, Rwihimba Ruhumuriza Jean Claude, yavuze ko igihembo bahawe, gitanga imbaraga zo gukomeza guteza imbere abanyamuryango no gufata iya mbere mu bikorwa by’ishoramari.
Yavuze ko hatangiye gutekerezwa imishinga minini irimo kubaka hoteli y’inyungu rusange izajya yunganira koperative mu kongera umutungo no guha akazi abaturage, ati: “Iki gihembo ntitugifata nk’ikitwubakira gusa ku byakozwe, ahubwo ni imbaraga zo gukomeza gutinyuka. Twiteguye gushyira mu bikorwa umushinga munini wo kubaka hoteli izazamura ubukungu bw’abanyamuryango bacu n’akarere muri rusange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye amakoperative gukomeza gushyira imbere iterambere ry’abanyamuryango babo.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo Igihugu cyakorera ku mihigo ngo amakoperative yo abe adakorera ku ntego. Koperative itabyara umusaruro ku banyamuryango bayo ntacyo ishobora kugeza ku Gihugu. Igihe wubatse koperative ikomeye uba wubatse igihugu kandi ufasha abaturage gutera imbere.”
Mu guhemba amakoperative yahize andi, harebwe ku miyoborere, imicungire y’umutungo n’uburyo abanyamuryango bagirwamo uruhare. Amakoperative ane ni yo yahawe ibihembo.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa amakoperative 235, afite abanyamuryango 98,634, barimo abagabo 64,437 n’abagore 34,197. Ayo makoperative abarizwa mu nzego z’ubuhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera umusaruro agaciro, ubukorikori, SACCO n’ibindi bitandukanye.
Byongeye kandi, Nyagatare ibarizwamo n’amakoperative akomeje kwitwara neza no ku rwego rw’Igihugu, nko muri uyu mwaka wa 2025, Koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Rukomo yahawe igihembo nk’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, kubera uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abanyamuryango.









