Polotiki y’Igihugu y’imiturire y’imijyi yavuguruwe muri Gashyantare 2025, igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda batuye mu mijyi uzakomeza kuzamuka aho bazagera kuri 52.7% mu mwaka wa 2035, ndetse bakazagera kuri 70% mu 2050, bavuye kuri 27.9% bo mu 2022.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, mu nama y’Ihuriro ry’Iterambere ry’Imijyi yo mu Ntara y’Iburasirazuba (Eastern Province Urbanisation Forum) yabereye mu Karere ka Nyagatare, yahuriyemo abayobozi baturutse muri Minisiteri zitandukanye, ibigo bya Leta n’abafatanyabikorwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibi bigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu miturire igezweho. Ati: “Dushaka imijyi ikura mu buryo burambye, yubahiriza ikoreshwa ry’ubutaka ritangiza ibidukikije kandi itanga ubuzima bwiza ku baturage. Iyi nama ni uburyo bwo guhuza imbaraga, tukareba aho tugeze n’aho tugana.”
Ku bijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Nyagatare, Guverineri Rubingisa yavuze ko ari kamwe mu turere turimo gutera intambwe ikomeye mu kubaka imijyi igezweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, nawe yunzemo ko Nyagatare yiteguye kuba umusanzu ukomeye mu iterambere ry’imijyi mu Rwanda. Ati: “Duharanira umujyi ufite ibikorwaremezo bifatika, utanga serivisi nziza kandi ushobora guhatana ku rwego mpuzamahanga. Dukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza ishingiye ku ikoranabuhanga n’imiturire isobanutse.”
Yakomeje avuga ko mu mujyi wa Nyagatare hamaze kubakwa imihanda irenga kirometero 25, umujyi ukaba wubatse ku buso bwa kirometero 82. Hari n’umushinga wo kubaka ubusitani bwa hegitari eshatu buzafasha abaturage kubona ahantu heza ho gusohokera, harimo na interineti y’ubuntu.






