Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, burasaba urubyiruko kuba aba mbere mu gukora ibikorwa byo kubaka Igihugu bahugura bamwe muri bagenzi babo bafite imyitwarire igayitse irimo kwishora mu biyobyabwenge, guterwa inda zitateganyijwe n’ubujura.
Ibi urubyiruko rwabisabwe kuri uyu wa 23 Kamena 2025 ubwo muri aka Karere haberaga inteko rusange y’urubyiruko yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko ku isonga mu kubaka u Rwanda twifuza”.
Ubundi mu Karere ka Kirehe habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 124, aho aba bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu, harimo kujya mu buhinzi, ubworozi, kwibumbira mu makoperative atandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye bya Leta harimo gukangurira bagenzi babo kujya muri gahunda ya Ejo heza, kwitabira umuganda, guhugura abaturage mu ikoranabuhanga nka gahunda ya Byikorere.
Mu Karere ka Kirehe, urubyiruko rwibumbiye mu makoperative atandukanye kandi aya makoperative aterwa inkunga n’ubuyobozi bw’Akarere. Nk’aho mu mwaka wa 2024-2025 amatsinda agera kuri arindwi y’urubyiruko yatewe inkunga ahabwa amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 500.
Urubyiruko rusaga 60 bari mu bikorwa by’ubudozi ndetse n’ubukorikori, 27 bari mu gakiriro. Mu gihe abasaga 760 bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Nubwo bimeze bityo ariko haracyari bamwe mu rubyiruko bagaragara mu bikorwa by’imyitwarire mibi, irimo ubusinzi, ubujura, ubusambanyi binabaviramo gufungwa.
Imibare yo mu mwaka wa 2022-2025 abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 407 batewe inda , gusa ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’urubyiruko abagera 234 basubijwe mu mashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno mu ijambo yagejeje ku rubyiruko yabagaragarije ko aribo ba mbere bakwiye kubaka Igihugu, bagakebura bagenzi babo bari mu bikorwa bitari byiza kuko babumva kuruta uko ubuyobozi bwabikora.
Ati: “Mugomba gushakira hamwe uko mwagera ku mahirwe no gukemura ibibazo urubyiruko ruhura nabyo buri munsi, iyo urebye mu Gihugu cyacu mu nzira z’iterambere, urwego rw’urubyiruko rwashyizwe imbere mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu ni ikintu cy’ingenzi.”
“Mugomba kuzamura imibereho myiza y’abaturage, muganiriza na bagenzi banyu bari mu bikorwa bitari byiza nko kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’ibindi. Birababaje kuba mu magereza hari imibare myinshi y’urubyiruko, mugomba kujya mubaganiriza nk’urungano.”
Yakomeje agaragaza ko ubu ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda urubyiruko rwahawe umwanya mu bikorwa byo kubaka Igihugu n’iterambere ryarwo muri rusange. Yemeza ko kuba bagaragara mu myanya ifata ibyemezo bivuze ikintu gikomeye, bakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Niba Igihugu cyarabahaye umwanya, wowe uwo mwanya uwurimo ngo ukore ibyo usabwa gukora? Icyo nifuza kubabwira, ni uko ‘nta kindi igihe urubyiruko rwigeze rugira umwanya mu gihugu nk’uwo rufite uyu munsi.’ Kugeza ubu byose murabifite igisigaye ni mwebwe. Urubyiruko rufite amahirwe menshi rwakabaye rubyaza umusaruro aho guhora ruteze amaboko.”
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko bishimiye inama bahawe n’ubuyobozi bemeza hari ingamba bagiye gufata.
Bemba Rogan wo mu Murenge wa Mushikiri, yagize ati: “Dushimiye ubuyobozi ku nama baduhaye, natwe mu murenge wacu dukora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere, gusa hari bamwe muri bagenzi bacu usanga bafite imyitwarire idahwitse bakanishora mu bikorwa bitari byiza birimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, ariko tugerageza kubigisha mu matsinda tuba twibumbiyemo. Kuba ubuyobozi bwaraduhaye umwanya munini mu gihugu mu gufata ibyemezo no kubaka igihugu nicyo gihe cyo kubikoresha.”
Uwingabire Florence wo mu Murenge wa Nyamugari, yagize ati: “Nkurikije inama duhawe n’ubuyobozi bw’Akarere, tugiye kuzikurikiza dushishikariza bagenzi bacu kwitinyuka no kurangwa n’ikinyabupfura birinda ibiyobyabwenge no kwishora mu busambanyi. Ubu twibumbiye mu matsinda atandukanye yo kwiteza imbere kandi dushimira ubuyobozi ko butuba hafi.”
Imihigo y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe yo mu mwaka wa 2024-2025, yeshejwe ku kigero cya 61%. Ubuyobozi bwemeza ko iki kigero kikiri hasi bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga.






