Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwagaye abari abayobozi mu mwaka 1994 bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abaturage, badasize na bagenzi babo bakoranaga mu bikorwa byo kuyobora abaturage; mu gihe ubundi ubuyobozi bwagakwiye kwita ku baturage babagezaho ibikorwa bigamije kubateza imbere.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Kamena 2025, ubwo mu Karere ka Kirehe hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakozi ba Komine Rusumo na Sous-Préfecture ya Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe i Nyakarambi, ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 12 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko kwibuka abari abakozi ari ikintu cy’ingenzi kuko ari ukubaha agaciro akanenga abagize uruhare mu kubica.
Yagize ati: “Nihanganishije abo mu miryango y’abo twibuka uyu munsi, bafite ababo bazize Jenoside. Kwibuka abari abakozi ni umwanya mwiza wo gusubira inyuma tukagaya bamwe mu bari bagenzi bacu batatiriye igihango bakijandika muri Jenoside aho bamwe bahereye kuri bagenzi babo bakica abo bakoranaga. Tugomba kubagaya kandi natwe twirinda kuba nkabo. Dutekereze kubo tuyoboye tubashakira icyabateza imbere. Ababaye ibigwari tugomba kubamaganira kure, ntituzabe nka bo, ahubwo tube umusemburo w’iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yagaragaje ko ubuyobozi bukwiye kuberaho gushaka icyateza imbere abaturage, agaragaza ko abatarakoze ibyo, bagakora Jenoside bakwiye kugawa kuko batatiriye igihango.
Ati: “Uyu ni umwanya wo kugira ngo tugaye abayobozi bakoze Jenoside, ubundi ubuyobozi nk’uko tubizi bubereyeho, gufasha abaturage, gutanga umutekano no kuzana ibikorwa by’iterambere, gusa hari ababirenzeho bica abaturage banica bagenzi babo. Abo dukwiye gukomeza kubagaya kuko babaye abayobozi gito. Uyu munsi turibuka abayobozi bishwe na bagenzi babo muri Jenoside, abo bakarenga bakica n’abaturage bari bashinzwe kuyobora.”
Yakomeje asaba abayobozi kujya bazirikana indangagaciro z’ubuyobozi no gukurikiza amahame y’ubuyobozi bwiza. Ashimira Perezida wa Repubulika wayoboye ingabo zagize uruhare mu guhagarika Jenoside.
Ati: “Abayobozi bose mu byiciro turimo, aya mateka ya Jenoside yari akwiye kutwigisha isomo rikomeye cyane ryo kugaruka ku ndangagaciro z’ubuyobozi. Ikiza ubu ngubu ni uko dufite ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside ndetse bukanatuzanira amahame nakwita ay’ubuyobozi bwiza bushyira buri munyarwanda imbere buharanira ubumwe, burwanya akarengane, bukifuriza buri wese gutera imbere.”
Abakozi bakoreraga mu yahoze ari Komini Rusumo na sous préfecture ya kirehe baje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bageraga ku icumi, barimo Kanyogote Alphonse wari veterineri wa Segiteri Nyarubuye, Mafene Silas wari Agoronome wa Segiteri Nyabitare, Kajangwe Eduord na we wari Agronome wa Segiteri Kankobwa.
Harimo kandi Seruhinja Antoine wari Veterineri wa segiteri Nyamugali, Kayitare wari IPJ wa Sous prefecture, Ngoga yari umukozi wa sous prefecture, Rukara yakoraga kuri IGA ya komine Rusumo, Hitiyise Mathias yari veterineri wa komine, Minani yari umupolisi wa Komine Rusumo ndetse na Nyakazungu Benoit wari Agoronome wa segiteri Nyarubuye.








