Mu gihe hagiye gushira ukwezi isoko mpuzamipaka rya Rusumo ritangiye gukorerwamo, bamwe mu bacuruzi bahamya ko rifite akamaro kenshi mu koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane, Ubuyobozi bugasaba abaturage kuribyaza umusaruro mu bukungu.
Isoko mpuzamipaka rya Rusumo (Rusumo Cross- border Market) ryubatswe mu Murenge wa Kigarama ryuzuye ritwaye amafaranga arenga Miliyali enye y’u Rwanda.
Iri soko mpuzamipaka ryafunguwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kuwa 23 Kamena, mu rwego rwo guteza imbere abaturiye umupaka no gukomeza koroshya ubuhahirane.
Abaturiye umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania barashimira Leta y’u Rwanda ko yabatekerejeho ikabubakira isoko kuko ngo bajyaga bakora urugendo rutari ruto rubasaba no gutega bajya kurema amasoko ya Kiyanzi na Nyakarambi.
Mukamudenge Sofia umwe mu bacururiza muri iri soko rishya, yagize ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yaduhaye iri soko, ryaratworohereje nk’abacuruzi kuko uko bukeye abakiriya bagenda biyongera natwe abacuruzi tukunguka kandi sitwe twenyine kuko n’abaguzi batuye hafi aha biraborohera guhaha.”
Uwera Phiona Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera-PSF mu Karere ka Kirehe avuga ko iri soko ryari rikenewe cyane.
Ati: “Mu by’ukuri niba hari igikorwa cyaje gikenewe ni iri soko, abacuruzi bari banyotewe cyane no kubona isoko kuko twagiraga imbogamizi y’ibicuruzwa dukenera mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzania ndetse na bo bakagira ibyo bakenera hano bikagorana kubibona bigasaba kwambuka ngo bagure hakurya abandi basaba kwambuka ngo baze hano, iri soko rero ni igisubizo kuko abakenera kugira ibyo bagura bikomoka mu mahanga bazajya babibonera muri iri soko kandi ku buryo butabagoye.”
Umupaka wa Rusumo u Rwanda na Tanzania ukoreshwa cyane mu bucuruzi nyambukiranyamipaka ahanini mu kwinjiza ibicuruzwa biturutse mu bindi bihugu.
Rangira Bruno Umuyobozi wAkarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko isoko mpuzamipaka rya Rusumo ari igikorwaremezo gikomeye abaturage basabwa kubyaza umusaruro mu kwiteza imbere mu bukungu.
Yagize ati: “Isoko ryo ku mupaka rya Rusumo ni igikorwaremezo cy’ingenzi. Rizafasha kuzamura ubuhahirane n’ubukungu bw’abaturage baturiye umupaka n’abaturage b’Akarere ka Kirehe mu rusange. Abaturage turabasaba kudacikwa n’aya mahirwe azanwa n’ iri soko bajyanayo ibicuruzwa cyangwa bahahiramo.”
Meya Rangira avuga kandi ko Akarere gafite gahunda yo gufungura ibice bisigaye,
Ati: “Abaturage turabasaba kudacikwa n’aya mahirwe azanwa n’ iri soko bajyanayo ibicuruzwa cyangwa bahahiram. Kugeza ubu isoko riritabwira n’abantu benshi. Ubu hafunguwe igice cy’isoko rusange, turateganya gufungurwa n’ikindi gice cy’amaduka na za stock. Ibi byose hari abategereje kubikoreramo.”
Isoko mpuzamipaka rya Rusumo rigizwe n’imyanya 200 y’ubucuruzi busanzwe bwiganjemo ibiribwa ndetse n’igorofa rigizwe n’ibyumba 54 bizifashishwa nk’ububiko bw’ibicuruzwa, ibiro, amacumbi azafasha abifuza kurara hafi y’umupaka.










