Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Gasana Alfred yasabye Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Ntara y’Iburengerazuba kwirinda ubusinzi no kuburinda urubyiruko rugenzi rwarwo.
Bikubiye mu butumwa yatangiye mu muhango wo gusoza amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari.
Amahugurwa y’iminsi itanu uru rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu ntara y’Iburengerazuba rwigishijwe kubaho rufite intego.
Mu gusoza aya mahugurwa Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Gasana Alfred yibukije urubyiruko kwirinda ubusinzi,
Ati: “Inzoga urazicuranwa nande uyu munsi ufite imyaka 20, ku myaka 20 uranywa inzoga nk’uwiyahura ni inde wakubwiye ko zizashira mu gihugu? Rwose inzoga zizabaho ubu n’iteka ryose, urazinywa nkaho zizashira ejo! Uwakubwiye ko zirara zikamye ni inde? Uruganda ruzikora niruhomba haravuka urundi, ntimukwiye kwiyahuza inzoga”
Usibye inzoga Minisitiri Gasana yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umutekano, bagafata ibyo bigishwa bakabishyira mu ngiro bakirinda ruswa, ibiyobyabwenge, n’ibindi bikorwa bihabanye n’indangagaciro nyarwanda nziza zigishwa kugira ngo hubakwe umunyarwanda mwiza.
Minisitiri Gasana yakomeje agira ati: “Turasabwa gukangurira urubyiruko rugenzi rwacu kuva mu bikorwa bitari byiza, hakagaragazwa ababyivurugutamo bakagirwa inama, ikindi dusabwa ni ugutanga amakuru ku gihe, kwitabira gahunda za leta kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego; ikindi ni ukwirinda ibihuha bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Mu gusoza Minisitiri Gasana yasabye ababyobozi, abashinzwe umutekano gufatanya n’abaturage kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umutekano nk’uwo rufite ushimwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake 278 baturutse mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.









